Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye igihe Amatora y’Abasenateri mu Rwanda azabera

radiotv10by radiotv10
19/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye igihe Amatora y’Abasenateri mu Rwanda azabera
Share on FacebookShare on Twitter

Amatora y’Abasenateri bo muri manda itaha ya Sena y’u Rwanda, azaba muri Nzeri uyu mwaka, nk’uko byagaragajwe n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryagiye hanze.

Iri Teka rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ryagiye hanze kuri uyu Kabiri tariki 18 Kamena 2024, rigaragaza ko amatora y’Abasenateri, azaba tariki 16 Nzeri 2024, ahazatorwa Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu.

Nanone kandi bucyeye bwaho, ku wa 17 Nzeri 2024, hazaba amatora y’Abasenateri babiri, baturuka mu mashuri makuru na za Kaminuza, barimo umwe uturuka mu ya Leta ndetse n’undi uturuka mu yigenga.

Itera rya Perezida rigaragaza kandi ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bazaba bahatana muri aya matora y’Abasenateri, bizatangira ku wa Mbere tariki 26 Kanama, birangire ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri, habura iminsi ibiri ngo amatora nyirizina abe.

Abasenateri bari muri Sena y’u Rwanda, batangiye inshingano zabo tariki 17 Ukwakira 2019, bakaba bagiye kuzuza imyaka itanu ya manda yabo.

Aba Basenateri bari muri manda yabo ya mbere, mu gihe bemerewe manda ebyiri, kuko imwe iba ishobora kongerwa inshuro imwe ariko ku Basenateri bagiyeho barahoze ari Abakuru b’Ibihugu bo bakaba batarebwa n’umubare wa manda nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Aya matora y’Abasenateri, azaba abaye nyuma y’amezi abiri hatowe bagenzi babo bo mu Nteko Ishinga Amategeko-Umutwe w’Abadepite, bo amatora yabo agiye kuba ku nshuro ya mbere ahujwe n’aya Perezida wa Repubulika, mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, rigena umubare w’Abasenateri 26, barimo 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, hakaba Abasenateri umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane (4) bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ndetse na babiri (2) b’abarimu cyangwa abashakashatsi baturuka mu mashuri makuru na za Kaminuza, aho umwe aba ari uwo mu ya Leta n’undi wo mu yigenga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 1 =

Previous Post

Urwego rushinzwe Igorora-RCS rwungutse Abofisiye 166 barimo 16% b’abakobwa

Next Post

America igiye gutangaza icyemezo kizaha amahirwe abarenga 500.000 batari bafite ibyangombwa

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria
AMAHANGA

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
America igiye gutangaza icyemezo kizaha amahirwe abarenga 500.000 batari bafite ibyangombwa

America igiye gutangaza icyemezo kizaha amahirwe abarenga 500.000 batari bafite ibyangombwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.