Amatora y’Abasenateri bo muri manda itaha ya Sena y’u Rwanda, azaba muri Nzeri uyu mwaka, nk’uko byagaragajwe n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryagiye hanze.
Iri Teka rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ryagiye hanze kuri uyu Kabiri tariki 18 Kamena 2024, rigaragaza ko amatora y’Abasenateri, azaba tariki 16 Nzeri 2024, ahazatorwa Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu.
Nanone kandi bucyeye bwaho, ku wa 17 Nzeri 2024, hazaba amatora y’Abasenateri babiri, baturuka mu mashuri makuru na za Kaminuza, barimo umwe uturuka mu ya Leta ndetse n’undi uturuka mu yigenga.
Itera rya Perezida rigaragaza kandi ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bazaba bahatana muri aya matora y’Abasenateri, bizatangira ku wa Mbere tariki 26 Kanama, birangire ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri, habura iminsi ibiri ngo amatora nyirizina abe.
Abasenateri bari muri Sena y’u Rwanda, batangiye inshingano zabo tariki 17 Ukwakira 2019, bakaba bagiye kuzuza imyaka itanu ya manda yabo.
Aba Basenateri bari muri manda yabo ya mbere, mu gihe bemerewe manda ebyiri, kuko imwe iba ishobora kongerwa inshuro imwe ariko ku Basenateri bagiyeho barahoze ari Abakuru b’Ibihugu bo bakaba batarebwa n’umubare wa manda nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Aya matora y’Abasenateri, azaba abaye nyuma y’amezi abiri hatowe bagenzi babo bo mu Nteko Ishinga Amategeko-Umutwe w’Abadepite, bo amatora yabo agiye kuba ku nshuro ya mbere ahujwe n’aya Perezida wa Repubulika, mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.
Ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, rigena umubare w’Abasenateri 26, barimo 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, hakaba Abasenateri umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane (4) bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ndetse na babiri (2) b’abarimu cyangwa abashakashatsi baturuka mu mashuri makuru na za Kaminuza, aho umwe aba ari uwo mu ya Leta n’undi wo mu yigenga.
RADIOTV10