Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye igihe hazatangarizwa iby’ibibanze byavuye mu ibarura ry’Abanyarwanda bose

radiotv10by radiotv10
31/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye igihe hazatangarizwa iby’ibibanze byavuye mu ibarura ry’Abanyarwanda bose
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, gitangaza ko amakuru ya mbere y’ibyavuye mu iburura rusange ry’abaturage n’imiturire, azaboneka mu mpera z’Ukwakira 2022.

Iri barura rusange ryatangiye tariki 16 Kanama 2022, rigasozwa kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, ryitezweho kuzagaragaza igipimo cy’imibereho y’abaturarwanda ndetse n’umubare wabo n’uw’Abanyarwanda bose.

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Yvan Murenzi, mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa Mbere tariki 29 Kanama mbere y’umunsi umwe ngo ibarura risozwe, yavuze ko icyo gihe iki gikorwa cyari kigeze kuri 99% by’ingo zagombaga kubarurwa.

Ati “Ku buryo duteganya ko amakuru tuzaba dufite ashobora gutangazwa mu mpera z’ukwa cumi (Ukwakira) ukwa cumi na kumwe (Ugushyingo) tuzaba turi tayari.”

Yvan Murenzi avuga ko hari abaturage bamwe na bamwe bagiye bananiza abakarani b’ibarura, ati “Ushobora gusanga nko mu gapande k’ibarura hari abantu nka batatu twakomeje kubura ntiduhuze, amasaha yaduha ntayubahirize cyangwa ntaboneke.”

Avuga kandi ko hari n’abantu bamwe na bamwe banze kwitabira iki gikorwa cy’ibarura, ariko ko ari bacye. Ati “Ariko n’iyo yaba umwe ahantu mu Mudugudu na we turakomeza tukamwegera.”

Akomeza avuga ko hari n’imbogamizi yo kuba hari ingo zagiye zibagirana ariko na zo atari nyinshi, ati “Hari ahantu mu gipangu hari nk’ingo eshanu tukaba twaribeshye wenda tukibaza ko hari enye.”

NISR itangaza ko iki gipimo cya 99% cyari kigezweho tariki 29 Kanama, gishimishije kuko mu bipimo mpuzamahanga, ibarura rusange nk’iri ritagomba kujya munsi ya 95% by’ababarurwa.

Nyuma yuko iki gikorwa cyo kwegeranya amakuru muri iri barura rusange gisojwe kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, hazakurikiraho igikorwa cyo gusesengura no kugenzura amakuru azaba yaratanzwe kizabera mu Midugudu imwe yatoranyijwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + nine =

Previous Post

Huye: Abagabo bane bakekwaho kwica umusaza w’imyaka 68 bavuze icyo bamuhoye

Next Post

Umuyobozi w’Iperereza muri RDF yasuye ingabo ziri muri Centrafrique

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya
AMAHANGA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi w’Iperereza muri RDF yasuye ingabo ziri muri Centrafrique

Umuyobozi w’Iperereza muri RDF yasuye ingabo ziri muri Centrafrique

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.