Hamenyekanye igihe hazatangarizwa iby’ibibanze byavuye mu ibarura ry’Abanyarwanda bose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, gitangaza ko amakuru ya mbere y’ibyavuye mu iburura rusange ry’abaturage n’imiturire, azaboneka mu mpera z’Ukwakira 2022.

Iri barura rusange ryatangiye tariki 16 Kanama 2022, rigasozwa kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, ryitezweho kuzagaragaza igipimo cy’imibereho y’abaturarwanda ndetse n’umubare wabo n’uw’Abanyarwanda bose.

Izindi Nkuru

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Yvan Murenzi, mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa Mbere tariki 29 Kanama mbere y’umunsi umwe ngo ibarura risozwe, yavuze ko icyo gihe iki gikorwa cyari kigeze kuri 99% by’ingo zagombaga kubarurwa.

Ati “Ku buryo duteganya ko amakuru tuzaba dufite ashobora gutangazwa mu mpera z’ukwa cumi (Ukwakira) ukwa cumi na kumwe (Ugushyingo) tuzaba turi tayari.”

Yvan Murenzi avuga ko hari abaturage bamwe na bamwe bagiye bananiza abakarani b’ibarura, ati “Ushobora gusanga nko mu gapande k’ibarura hari abantu nka batatu twakomeje kubura ntiduhuze, amasaha yaduha ntayubahirize cyangwa ntaboneke.”

Avuga kandi ko hari n’abantu bamwe na bamwe banze kwitabira iki gikorwa cy’ibarura, ariko ko ari bacye. Ati “Ariko n’iyo yaba umwe ahantu mu Mudugudu na we turakomeza tukamwegera.”

Akomeza avuga ko hari n’imbogamizi yo kuba hari ingo zagiye zibagirana ariko na zo atari nyinshi, ati “Hari ahantu mu gipangu hari nk’ingo eshanu tukaba twaribeshye wenda tukibaza ko hari enye.”

NISR itangaza ko iki gipimo cya 99% cyari kigezweho tariki 29 Kanama, gishimishije kuko mu bipimo mpuzamahanga, ibarura rusange nk’iri ritagomba kujya munsi ya 95% by’ababarurwa.

Nyuma yuko iki gikorwa cyo kwegeranya amakuru muri iri barura rusange gisojwe kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, hazakurikiraho igikorwa cyo gusesengura no kugenzura amakuru azaba yaratanzwe kizabera mu Midugudu imwe yatoranyijwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru