Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko Latoratwari y’Igihugu ikora imiti yari izwi nka LABOPHAR iri mu Karere ka Huye, mu rwego rwo kunoza imikorere yayo.
Iyi Laboratwari ikora imiti ya LABOPHAR isanzwe ari iy’Igihugu, yashinzwe mu rwego rwo kugabanya imiti u Rwanda rusanzwe rutumiza mu mahanga.
Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), kivuga ko iyi Laboratwari yamaze gushyirwa ku isoro kugira ngo yegurirwe abikorera.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, gitangaza ko gushyira ku isoko iyi Laboratwari, biri mu rwego rwo kwegurira abikorera bimwe mu bikorwa bisanzwe ari ibya Leta mu rwego rwo kongera umusaruro wabyo.
Iyi Laboratwari y’Igihugu ya LABOPHAR, yashinzwe mu 1981, yagiye ifasha abanyeshuri bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’imiti (Pharmacy) kwimenyereza umwuga.
Nyuma y’uko hasohotse Itegeko no 54/2010 ryasohotse mu igazeti ya Leta yo muri 2011 yashyizeho Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), byatumye iyi Laboratwari igengwa n’iki Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima ihita iba MPD (Midical Production Division).
Iyi Laboratwari muri 2013 yari imaze kugera ku rwego rushimishije kuko yabashaga gutunganya ubwoko 32 bw’imiti ariko nyuma iza kugera ku bushobozi bwo gukora imiti itarengeje ibiri gusa.
Ibi byatewe no kuba iki kigo cyaje guhurizwa hamwe n’ ikigo cy’igihugu cyatumizaga imiti hanze kizwi nka Camerwa na cyo kitwa MPDD (Medical Procurement and Distribution Division), bituma abakozi b’iyi Laboratwari bahagarikwa.
Muri 2019, abagize Inteko Ishinga Amategeko bari batoye umushinga w’itegeko rigenga imikorere ya RBC wo gutandukanya iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima n’ishami ryacyo rishinzwe kugura, gukora no gukwirakwiza imiti (MPPD).
Iri tegeko ryateganyaga ko ishyirwaho ry’ikigo gishya, kizakomatanya inshingano za MPPD n’iza Laboratwari y’igihugu ikora imiti (LABOPHAR) na Farumasi z’Uturere.
RADIOTV10