AMAFOTO: Amavubi yageze muri S.Africa yiteguye guha ibyishimo Abanyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, yageze muri Afurika y’Epfo aho yiteguye gucakirana na Mozambique mu mikino yo gushaka itike yo kwerecyeza mu Gikombe cya Afurika.

Ikipe y’Igihugu yaharutse i Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022, ahagana saa yine n’iminota irindwi (10:07’) aho byari biteganyijwe ko igera igera muri Afurika y’Epfo mu masaha y’umugoroba ahagana saa cyenda.

Izindi Nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryaje gutangaza ko Ikipe y’Igihugu “yageze i Johannesburg amahoro nta mukinnyi ufite ikibazo.”

Abakinnyi n’abatoza b’Ikipe y’u Rwanda, bageze muri Afurika y’Epfo babanje kunyura i Lusaka muri Zambiza aho bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga kitiriwe Kenneth Kaunda saa 12:11′.

Abakinnyi berecyeje muri Afurika y’Epfo, ni 23 bavuye muri 28 bari hahamagawe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izahura na Mozambique kuri uyu wa Kane tariki 02 Kamena 2022 ikazakina undi mukino nyuma y’iminsi ine wo uzabera mu Rwanda aho izahura na Senegal tariki Indwi Kamena 2022.

Bagezeyo akanyamuneza ari kose
Abatoza b’Ikipe y’Igihugu
Baherekejwe na Perezida wa FERWAFA

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru