Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hamenyekanye impamvu Miss Muheto amaze iminsi irenga 40 atarahabwa igihembo cy’imodoka

radiotv10by radiotv10
03/05/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
3
Hamenyekanye impamvu Miss Muheto amaze iminsi irenga 40 atarahabwa igihembo cy’imodoka
Share on FacebookShare on Twitter

Igihembo nyamukuru gihabwa umukobwa wahize abandi mu bwiza bw’umubiri, umuco n’ubwenge, bisanzwe bizwi ko ari imodoka, ubundi yahabwaga Nyampinga w’u Rwanda ku munsi yegukaniyeho ikamba, gusa kuri Nshuti Muheto Divine iminsi ibaye hafi 45 atarayihabwa.

Mu marushanwa yabaye mu myaka yatambutse, imodoka yahabwaga umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, yabanzaga kumurikirwa Abanyarwanda ndetse ikazanwa ahabereye igikorwa cya nyuma y’iri rushanwa, ndetse ubaye Miss Rwanda agashyikirizwa urufunguzo n’ibyangombwa by’icyo kinyabiziga.

Kuri Miss Muheto Nshuti Divine wegukanye ikamba ry’uyu mwaka, si ko byagenze kuko abari bakurikiranye final bategereje ko uyu mukobwa ajya kwerekwa imodoka yatsindiye, baraheba.

Ubwo hatangizwaga ibikorwa by’iri rushanwa, abategura irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’umuterankunga wa Hundai, bari batangaje Miss Rwanda 2022 azahembwa imodoka nshya ya Hyundai Venue izaba ari yo ya mbere y’ubu bwoko izaba igeze mu Rwanda bwa mbere.

Iyi modoka isanzwe ifita agaciro k’ibihumbi 20$ (Hafi Miliyoni 20 Frw) itataragera mu Rwanda ku buryo iramutse igeze mu Rwanda agaciro kayo kakwiyongera cyane.

Umuyobozi wa Hyundai Rwanda, Mugabo Olivier Nizeyimana yabwiye Ikinyamakuru Inyarwanda ko iyi modoka itaragera mu Rwanda ndetse ko ibyo gutinda kuhagera byari bizwi n’abategura iri rushanwa rya Miss Rwanda.

Yavuze ko icyatumye itinda kuza ari imirimo yo gusana icyambu cya Dar es Salaam aho yatumye bimwe mu bicuruzwa binyura kuri iki cyambu bitinda mu nzira.

Ati “Abari bashinzwe gutegura Miss Rwanda bari babizi usibye ko na yo [Imodoka] yabashije gupakururwa noneho.”

Olivier avuga ko iki cyumweru kizasiga iyi modoka yarageze mu Rwanda ariko ko ibyo kuzahabwa Miss Rwanda 2022 byo biri mu maboko y’abategura iri rushanwa.

Mu mpera za Werurwe ubwo Miss Muheto yari amaze kwegukana ikamba, ubuyobozi bwa Hyundai bwari bwararikiye uyu mukobwa ko mu minsi ya vuba agomba kuzahabwa iki gihembo nyamukuru cy’imodoka.

Congratulations to Miss Rwanda 2022 NSHUTI MUHETO DIVINE. @hyundairwanda is proud to give you the winning prize of the competition #hyundaivenue ! We wish you all the best in this coming year, and all the best in your projects. pic.twitter.com/Yvk64vSmca

— Hyundai Rwanda (@HyundaiRwanda) March 21, 2022

Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022

RADIOTV10

Comments 3

  1. Aime says:
    4 years ago

    Shyiraho ya video Olivier ari kuvugira kuri Instagram ngo Miss azaze afate imodoka ye mu cyumweru cyari bukurikireho.

    Reply
  2. Kevin says:
    3 years ago

    Nyamara sinzi njye MBA niyumvamo akantu ko PRInCE KID Ari mu mukino atazi mbivuge neza Ari mu ka gambane why always girls ? YKEE BENDA yabivuze neza kabisa, why are we always giving power to girls and we are forgetting boys yet they will be husbands for those girls?? Prince kid 🚨 uko mbyiyumvamo ararengana and that man he helped many people especially girls and there are some people who minded that he has alot of money yet he has nothing NIBYO ARI KUZIRA “NIHITIRAGA”

    Reply
  3. Kevin says:

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 2 =

Previous Post

Somalia: Al-Shabaab yagabye igitero karundura bivugwa ko cyaguyemo Abasirikare benshi b’u Burundi

Next Post

Musanze: Agahinda k’uwafashwe ku ngufu n’abambuzi akaba atwite inda y’amezi 4 atazi nyirayo

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Musanze: Agahinda k’uwafashwe ku ngufu n’abambuzi akaba atwite inda y’amezi 4 atazi nyirayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.