Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hamenyekanye impamvu Miss Muheto amaze iminsi irenga 40 atarahabwa igihembo cy’imodoka

radiotv10by radiotv10
03/05/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
3
Hamenyekanye impamvu Miss Muheto amaze iminsi irenga 40 atarahabwa igihembo cy’imodoka
Share on FacebookShare on Twitter

Igihembo nyamukuru gihabwa umukobwa wahize abandi mu bwiza bw’umubiri, umuco n’ubwenge, bisanzwe bizwi ko ari imodoka, ubundi yahabwaga Nyampinga w’u Rwanda ku munsi yegukaniyeho ikamba, gusa kuri Nshuti Muheto Divine iminsi ibaye hafi 45 atarayihabwa.

Mu marushanwa yabaye mu myaka yatambutse, imodoka yahabwaga umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, yabanzaga kumurikirwa Abanyarwanda ndetse ikazanwa ahabereye igikorwa cya nyuma y’iri rushanwa, ndetse ubaye Miss Rwanda agashyikirizwa urufunguzo n’ibyangombwa by’icyo kinyabiziga.

Kuri Miss Muheto Nshuti Divine wegukanye ikamba ry’uyu mwaka, si ko byagenze kuko abari bakurikiranye final bategereje ko uyu mukobwa ajya kwerekwa imodoka yatsindiye, baraheba.

Ubwo hatangizwaga ibikorwa by’iri rushanwa, abategura irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’umuterankunga wa Hundai, bari batangaje Miss Rwanda 2022 azahembwa imodoka nshya ya Hyundai Venue izaba ari yo ya mbere y’ubu bwoko izaba igeze mu Rwanda bwa mbere.

Iyi modoka isanzwe ifita agaciro k’ibihumbi 20$ (Hafi Miliyoni 20 Frw) itataragera mu Rwanda ku buryo iramutse igeze mu Rwanda agaciro kayo kakwiyongera cyane.

Umuyobozi wa Hyundai Rwanda, Mugabo Olivier Nizeyimana yabwiye Ikinyamakuru Inyarwanda ko iyi modoka itaragera mu Rwanda ndetse ko ibyo gutinda kuhagera byari bizwi n’abategura iri rushanwa rya Miss Rwanda.

Yavuze ko icyatumye itinda kuza ari imirimo yo gusana icyambu cya Dar es Salaam aho yatumye bimwe mu bicuruzwa binyura kuri iki cyambu bitinda mu nzira.

Ati “Abari bashinzwe gutegura Miss Rwanda bari babizi usibye ko na yo [Imodoka] yabashije gupakururwa noneho.”

Olivier avuga ko iki cyumweru kizasiga iyi modoka yarageze mu Rwanda ariko ko ibyo kuzahabwa Miss Rwanda 2022 byo biri mu maboko y’abategura iri rushanwa.

Mu mpera za Werurwe ubwo Miss Muheto yari amaze kwegukana ikamba, ubuyobozi bwa Hyundai bwari bwararikiye uyu mukobwa ko mu minsi ya vuba agomba kuzahabwa iki gihembo nyamukuru cy’imodoka.

Congratulations to Miss Rwanda 2022 NSHUTI MUHETO DIVINE. @hyundairwanda is proud to give you the winning prize of the competition #hyundaivenue ! We wish you all the best in this coming year, and all the best in your projects. pic.twitter.com/Yvk64vSmca

— Hyundai Rwanda (@HyundaiRwanda) March 21, 2022

Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022

RADIOTV10

Comments 3

  1. Aime says:
    3 years ago

    Shyiraho ya video Olivier ari kuvugira kuri Instagram ngo Miss azaze afate imodoka ye mu cyumweru cyari bukurikireho.

    Reply
  2. Kevin says:
    3 years ago

    Nyamara sinzi njye MBA niyumvamo akantu ko PRInCE KID Ari mu mukino atazi mbivuge neza Ari mu ka gambane why always girls ? YKEE BENDA yabivuze neza kabisa, why are we always giving power to girls and we are forgetting boys yet they will be husbands for those girls?? Prince kid 🚨 uko mbyiyumvamo ararengana and that man he helped many people especially girls and there are some people who minded that he has alot of money yet he has nothing NIBYO ARI KUZIRA “NIHITIRAGA”

    Reply
  3. Kevin says:

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Somalia: Al-Shabaab yagabye igitero karundura bivugwa ko cyaguyemo Abasirikare benshi b’u Burundi

Next Post

Musanze: Agahinda k’uwafashwe ku ngufu n’abambuzi akaba atwite inda y’amezi 4 atazi nyirayo

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Musanze: Agahinda k’uwafashwe ku ngufu n’abambuzi akaba atwite inda y’amezi 4 atazi nyirayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.