Hamenyekanye impinduka zabayeho mu bihano by’abafatwa batwaye imodoka basinze zakiriwe neza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryavuguruye amabwiriza y’ibihano bifatirwa uwafashwe atwaye imodoka yasinze, aho imodoka yajyaga ifatwa igafungwa mu minsi 30, yagabanyijwe, igirwa itanu (5).

Bikubiye mu ibaruwa y’ubuyobozi bw’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bwandikiye abakuriye Abapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda.

Izindi Nkuru

Iyi baruwa bigaragara ko yashyizweho umukono n’umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana, tariki 03 Mata 2023.

Uru rwandiko rusaba ko icyemezo cyo gutwara ibinyabiziga (Permit) cyafatiriwe cy’uwafashwe yanyoye ibisindisha, kizajya gisubizwa nyiracyo mu gihe amaze kwishyura amande y’ibihumbi 150 Frw.

Iyi baruwa ikomeza igira iti “Ku birebana no gufunga imodoka iminsi 30, zizajya zifungwa iminsi 05.”

Iyi baruwa yatangiye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, ryemereye RADIOTV10 ko ibikubiyemo ari impamo.

Ibihano byari bimaze iminsi bitangwa byagiye bizamura impaka ndende, aho bamwe bavugaga ko biremereye, batumva ukuntu umuntu wafatiwe muri iryo kosa, yajya afatwa agafungwa iminsi itanu, ndetse n’imodoka yafatanywe igafungwa.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, mu kiganiro yatanze mu ntangiro z’uyu mwaka, yari yavuze ko Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafite ububasha buhanitse.

Muri icyo kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikorera kuri interineti, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko iyo Umupolisi ahagaritse utwaye ikinyabiziga akamwereka amakosa, aba abaye Umushinjacyaha, yamuca amande akaba abaye Umucamanza, yahava ayatanze ubwo akaba anabaye n’Umuhesha w’inkiko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru