Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye ukuri mpamo ku ifoto ya Bamporiki byavugwaga ko yongeye kugaragara mu ruhame

radiotv10by radiotv10
13/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye ukuri mpamo ku ifoto ya Bamporiki byavugwaga ko yongeye kugaragara mu ruhame
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje hakwirakwijwe ifoto ya Bamporiki Edouard wigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda, bivugwa ko yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe afungiye iwe, gusa hamenyekanye amakuru mpamo kuri iyi foto.

Ni ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga za bamwe barimo uwitwa Mweneso kuri Twitter, wari wagize ati “Bamporiki Edouard Yongeye kugaragara mu ruhame Uyu munsi yitabiriye masengesho yahuje ababarizwa mu gisata cy’ubuhanzi, itangazamakuru na sports.”

Iyi foto yakwirakwijwe cyane kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022, igaragaza Bamporiki Edouard yicaye muri sale bigaragara ko yari yitabiriye igikorwa cyahuje abantu benshi.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bafashe iyi foto nk’ukuri, bayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zabo na bo bemeza ko Bamporiki Edouard yongeye kugaragara mu ruhame mu gihe bizwi ko afungiye iwe mu rugo kubera icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano na yo yaketsweho.

Gusa amakuru mpamo yemeza ko iyi foto itafashwe mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje nkuko byemezwaga na bamwe.

Iyi foto yafatiwe muri Serena Hotels tariki 10 Mata 2022, ubwo abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiraga amasengesho ngarukakwezi ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship yari afite insanganyamatsiko igira iti “Umuyobozi ukize, Igihugu gikize.”

Uyu munsi muri @kigaliserena hateraniye abayobozi mu nzego zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu mu masengesho ngarukakwezi ategurwa na @Leaders_Pray mu nsanganyamatsiko igira iti: "Umuyobozi ukize, Igihugu gikize"#Kwibuka28#RwOT pic.twitter.com/8DipIYqlbi

— Pam wa Mudakikwa (@PMudakikwa) April 10, 2022

Iyi foto igaragaza Bamporiki akiri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ari kumwe n’abandi bayobozi banyuranye bari bitabiriye aya masengesho.

Amasengesho y’abahanzi n’abanyamakuru, yavugwaga ko yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, na yo yabayeho ndetse anitabirwa n’ibyamamare bitandukanye, gusa Bamporiki wavugwaga ko yayitabiriye, ntiyigeze ayagaragaramo.

Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yahagaritswe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku ya 05 Gicurasi 2020.

Nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohoreye itangazo rihagarika Bamporiki, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rwahise rusohora itangazo ruvuga ko uyu wari umaze kwirukanwa muri Guverinoma akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, akaba afungiye iwe mu rugo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

David Bayingana yari Parrain, Abanyamakuru n’abahanzi baje ku bwinshi-Ubukwe bwa Yverry bwari injyanamuntu

Next Post

U Rwanda mu masezerano yo gukumira gushyira abana mu Gisirikare

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda mu masezerano yo gukumira gushyira abana mu Gisirikare

U Rwanda mu masezerano yo gukumira gushyira abana mu Gisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.