• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye ukuri mpamo ku ifoto ya Bamporiki byavugwaga ko yongeye kugaragara mu ruhame

radiotv10by radiotv10
13/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye ukuri mpamo ku ifoto ya Bamporiki byavugwaga ko yongeye kugaragara mu ruhame
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje hakwirakwijwe ifoto ya Bamporiki Edouard wigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda, bivugwa ko yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe afungiye iwe, gusa hamenyekanye amakuru mpamo kuri iyi foto.

Ni ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga za bamwe barimo uwitwa Mweneso kuri Twitter, wari wagize ati “Bamporiki Edouard Yongeye kugaragara mu ruhame Uyu munsi yitabiriye masengesho yahuje ababarizwa mu gisata cy’ubuhanzi, itangazamakuru na sports.”

Iyi foto yakwirakwijwe cyane kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022, igaragaza Bamporiki Edouard yicaye muri sale bigaragara ko yari yitabiriye igikorwa cyahuje abantu benshi.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bafashe iyi foto nk’ukuri, bayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zabo na bo bemeza ko Bamporiki Edouard yongeye kugaragara mu ruhame mu gihe bizwi ko afungiye iwe mu rugo kubera icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano na yo yaketsweho.

Gusa amakuru mpamo yemeza ko iyi foto itafashwe mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje nkuko byemezwaga na bamwe.

Iyi foto yafatiwe muri Serena Hotels tariki 10 Mata 2022, ubwo abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiraga amasengesho ngarukakwezi ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship yari afite insanganyamatsiko igira iti “Umuyobozi ukize, Igihugu gikize.”

Uyu munsi muri @kigaliserena hateraniye abayobozi mu nzego zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu mu masengesho ngarukakwezi ategurwa na @Leaders_Pray mu nsanganyamatsiko igira iti: "Umuyobozi ukize, Igihugu gikize"#Kwibuka28#RwOT pic.twitter.com/8DipIYqlbi

— Pam wa Mudakikwa (@PMudakikwa) April 10, 2022

Iyi foto igaragaza Bamporiki akiri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ari kumwe n’abandi bayobozi banyuranye bari bitabiriye aya masengesho.

Amasengesho y’abahanzi n’abanyamakuru, yavugwaga ko yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, na yo yabayeho ndetse anitabirwa n’ibyamamare bitandukanye, gusa Bamporiki wavugwaga ko yayitabiriye, ntiyigeze ayagaragaramo.

Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yahagaritswe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku ya 05 Gicurasi 2020.

Nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohoreye itangazo rihagarika Bamporiki, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rwahise rusohora itangazo ruvuga ko uyu wari umaze kwirukanwa muri Guverinoma akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, akaba afungiye iwe mu rugo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 3 =

Previous Post

David Bayingana yari Parrain, Abanyamakuru n’abahanzi baje ku bwinshi-Ubukwe bwa Yverry bwari injyanamuntu

Next Post

U Rwanda mu masezerano yo gukumira gushyira abana mu Gisirikare

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
U Rwanda mu masezerano yo gukumira gushyira abana mu Gisirikare

U Rwanda mu masezerano yo gukumira gushyira abana mu Gisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.