Mu minsi 15 y’uku kwezi kwa Werurwe 2023, ibiza byahitanye abantu 11, barimo barindwi (7) bishwe n’inkuba, n’abandi bishwe bitewe n’ibiza biturutse ku mvura nyinshi.
Byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) nyuma y’iminsi hagwa imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu yaguye muri uku kwezi kwa Werurwe kugeza ku itariki ya 15.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi kandi itangaza ko abandi bantu 48 bakomerekeye muri ibi biza bifitanye isano n’imvura.
Muri aba bantu 11 kandi bishwe n’ibiza, uretse aba barindwi (7) bishwe n’inkuba, harimo kandi abandi batatu bapfuye batembanywe n’umuvu, undi umwe yicwa n’inkongi y’umuriro.
Nanone kandi muri aba 48 bakomeretse muri iyi minsi 15 y’uku kwezi, abenshi ni abakomerekejwe n’inkuba kuko ari 35, mu gihe abandi icumi (10) bakomeretse bitewe n’amahindu, abandi babiri bagakomereka kubera umuvu w’amazi y’imvura.
Iyi Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi kandi itangaza ko muri iyi minsi 15 y’ukwezi kwa gatatu, hangiritse inzu 335 zirimo izangijwe n’inkangu, imyuzure, izangijwe n’inkongi y’umuriro ndetse n’izangijwe n’amahindu.
Mu bindi byangijwe n’ibiza, harimo ibyumba by’amashuri 19, amateme umunani (8) ndetse amatungo 20 akaba yarahaburiye ubuzima.
Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe kimaze iminsi gitangaza ko muri ibi bihe hateganyijwe imvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga ndetse n’inkuba, byatumye MINEMA ikagira inama abantu kwitwararika, bakirinda gukora ingendo mu gihe imvura iri kugwa.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi kandi isaba abantu kuzirika ibisenge by’inzu kugira ngo zidatwarwa n’umuyaga mwinshi, ndetse no kubahiriza amabwiriza yabarinda gutuma bakubitwa n’inkuba; nko kwirinda kugama munsi y’ibiti ndetse no kugenda mu gihe imvura iri kugwa.
RADIOTV10