Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burundi, bwatangaje umubare w’abasirikare baguye mu gitero cya Al-Shabab yagabye ku ngabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia.
Iki gitero cyagabwe ku basirikare b’u Burundi bari mu butumwa mu gitondo cya kare cyo ku wa Kabiri tariki 03 Gicurasi mu gace ka Ceel Baraf mu bilometero 160 uvuye mu murwa mukuru wa Mogadishu.
Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Gicurasi 2022, rivuga ko iki gitero cyahitanye abasirikare bacyo 10, hakomereka 25 mu gihe abandi batanu bataraboneka.
Iri tangazo ryashyizwho umukono n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Col Flolibert Biyereke, rivuga ko kandi muri iki gitero haguyemo ibyihebe 20 bya Al-Shabab
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Biragaragara ko umutwe wa Al-Shabab wifuza kurogoya ibikorwa by’ingabo za ATMIS byo kugarura amahoro muri Somalia ariko nubwo byigaragaza ko uwo mutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab wifuza kurogora ibi bikorwa by’ubwitange, inzego z’u Burundi zizakomeza kwitanga kugira ngo Igihugu cya Somalia kibone amahoro n’umutekano birambye.”
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Gicurasi, na we yagize icyo avuga kuri kiriya gitero, aho yavuze ko “Bigoye kubona amagabo yo kuvuga ku gitero cy’iterabwoba cyagabwe ku basirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwa ATMIS.”
Yavuze ko yifatanyije na Afurika ku bwo kubura aba bahungu n’abakobwa baguye muri iki gitero, aboneraho kwihanganisha imiryango yabo.
Il n'y a pas de mots assez forts pour condamner l’attaque terroriste contre le contingent burundais de l’@ATMIS_Somalia. Je me joins à toute l’Afrique qui vient de perdre des fils et filles tombés sur le champ d’honneur pour consoler les familles durement éprouvées.
— SE Evariste Ndayishimiye (@GeneralNeva) May 4, 2022
Haravugwa indi mibare inyuranye n’iyatangajwe na FDNB
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) itangaza ko iki gitero cyagabwe ku basirikare b’u Burundi, cyaguyemo abagera muri 45 barimo ufite ipeti rya Colonel.
RFI ivuga ko iki gitero kiri mu bikomeye byabaye ku ngabo ziri kubungabunga amahoro muri Somalia nyuma y’ikindi cyo muri 2016 cyagabwe ku kigo cy’ingabo zahoze ari AMISOM cyari ahitwa el-Adde.
Iki gitero gisa n’iki cyabaye muri iki cyumweru cyabanje kwifashisha imodoka zarizitizemo ibisasu byaturitse ubundi bigakurikirwa n’amasasu.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP na byo bivuga ko umusirikare wo ku rwego rwo hejuru mu gisirika cy’u Burundi yavuze ko hapfuye abasirikare 30, abandi 22 bagakomereka.
RADIOTV10