Nyuma yuko bamwe mu Banyamategeko bunganira abimukira barebwa n’amasezerano yasinywe hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda ndetse n’imiryango itari iya Leta, biyambaje Urukiko batambamira iki cyemezo, Urukiko Rukuru rwemeje ko ntacyabuza aba bimukira koherezwa mu Rwanda ndetse ko mu cyumweru gitaha ari bwo bazatangira koherezwa.
Aba banyamategeko bari mu bateye hejuru bamagana iyi gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda igamije gusigasira ubuzima bw’Abimukira n’abashaka ubuhungiro bakomeje kugarizwa n’ibibazo.
Abasesenguzi bemezaga ko kuba aba banyamategeko batifuza ko iyi gahunda ibaho, ari uko igiye kubima umugati kuko bari kuzakorera amafaranga menshi mu birego byo kubunganira bashaka ubuhungiro.
Mu kirego cyatanzwe n’aba banyamategeko bafatanyije na sendika izwi nka PCS ndetse n’indi miryango itari iya Leta, basabaga urukiko gutesha agaciro iyi gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Zimwe mu mpamvu batangaga, ni uko hari impungenge ku burenganzira bw’aba bantu bushobora kuzajya mu kaga, bakaba bagirirwa nabi nkuko nabo bakunze kubivuga.
Muri iki kirego bari barezemo Leta y’u Bwongereza, bavugaga ko Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu ribuza iyoherezwa ry’abantu mu Bihugu bishobora kubangamira uburenganzira bwabo bikaba byabakorera iyicarubozo.
Urukiko rwaregewe iki kirego, rwagitesheje agaciro, ruvuga ko nubwo izo mpungenge zagaragajwe n’uru ruhande, zishobora kuzafatirwa umwanya zigasazumwa ariko ko ntacyabuza iyi gahunda gukorwa.
Umucamanza yavuze ko aba bari bareze, mu gihe batanyurwa n’Icyemezo cy’Urukiko bemerewe kukijuririra bitarenze tariki 13 Kamena 2022.
Biteganyijwe ko abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza bazaza mu Rwanda Tarik 14 Kamena 2022.
Imirimo yo gutunganya hamwe mu hazacumbikirwa aba baturage, yararangiye ndetse ku buryo aba mbere baza bakwakirwa neza.
Mu kwezi gushize, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yagize ati “Haramutse haje 500 ba mbere, twabakira ariko bazagenda baza mu byiciro ariko nta gutungurana kurimo, bazakubwira bati ‘wenda mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere turohereza abantu 300’, niba hari ahandi hantu tugomba gutegura tuhategure.”
Icyo gihe yakomeje agira ati “Mwumve ko igihe icyo ari cyo cyose abantu ba mbere baza, twiteguye kubakira.”
RADIOTV10