Nibura nabashije kumubone turanavugana- Muhoozi yavuze ko Rwigema ari Che Guevara wa Afurika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye gushima ubutwari bw’Intwari y’u Rwanda nyakwigendera General Fred Gisa Rwigema, amushimira uruhare yagize mu gufasha NRA kugera ku butegetsi.

Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, akaba n’umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje ko Gen Fred Gisa Rwigema ari Intwari y’Igihugu cyabo.

Izindi Nkuru

Mu butumwa Muhoozi yashyize kuri Twitter buherekejwe n’amashusho agaragaza bimwe mu bigwig bya Rwigema, yamushimiye umusanzu yagize mu gufasha ishyaka NRA rya Museveni aho ari mu bari ku isonga mu rugamba rwo gufata ubutegetsi muri Uganda.

Ubu butumwa bwa Muhoozi bugira buti Iyi ni NRA! Nyakwigendera General Fred Rwigema! Nibura nshobora kuvuga ko namubonye, ndanamuvugisha. Yari Che Guevara wa Afurika.”

Aya mashusho agaruka kuri bimwe mu bigwi bya nyakwigendera Fred Gisa Rwigema, hagaragaramo bamwe mu babanye na we bavuga uburyo yagaragaje ubutwari kuva cyera.

Gen Salim Saleh wabanye na Rwigema ndetse bakabana mu Gisirikare, muri aya mashusho avuga Fred Gisa Rwigema yari umuntu mwiza wabagaho mu buzima bworoheje kandi akihanganira ibigeragezo byose yahuraga na byo.

Avuga ko Rwigema yangaga akarengane cyane ndetse akaba atarifuzaga kubona Abanyarwanda bari barahunze bakomeza gufatwa nabi, ari ho yagiriye umutima wo kubacyura mu rwababyaye kandi atitaye ku ngaruka zizabaho nyuma.

Ati “Igisirikare bari bahanganye bumvaga ko bitashoboka kandi ndabizi neza yari azi ko amahirwe 70% yari yiteguye kwicirwa ku rugamba.”

Muri aya mashusho, Gen Salim Saleh avuga ko Rwigema yashoboraga gukomeza imirimo ikomeye muri Guverinoma ya Uganda ariko ko yanze kubaho neza abona abandi banyarwanda bari mu buhungiro akemera kwishyira mu kangaratete.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru