Wednesday, September 16, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hanyomojwe ubutumwa bwitiriwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda bubeshya abantu kunguka miliyoni 10Frw

Hanyomojwe ubutumwa bwitiriwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda bubeshya abantu kunguka miliyoni 10Frw

Kajangwe Antoine Marie

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatanze umuburo ku makuru n’amashusho bikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bikoresha amazina n’amashusho bya Minisitiri Antoine Kajangwe mu kwamamaza ishoramari rivugwamo inyungu ya miliyoni 10 Frw, ivuga ko atari ukuri.

Iyi Minisiteri yatangaje ko ayo matangazo yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI), hagamijwe gutuma abantu bayizera, nyamara nta ruhare Minisitiri Antoine Kajangwe cyangwa MINICOM babifitemo.

Ubu butumwa bw’ubucurano, bwerekanywe nk’inkuru yatambutse kuri kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri Internet mu Rwanda, hari ubufite umutwe ugira uti “Ushobora gutangira winjiza 10 000 000 Frw ku kwezi cyangwa ukayarenza.” Aho bagaragaje ko byavuzwe na Minisitiri.

Nanone kandi kandi hari ubundi bugaragaza ko ari inkuru ifite umutwe ugira uti “Antoine Kajangwe afatanyije na Banki ya Kigali, batangije umuyoboro w’ishoramari rishya witezweho kuzagirira inyungu ibihumbi by’Abanyarwanda.”

MINICOM yavuze ko Minisitiri atigeze yemeza cyangwa ngo ashyigikire ibikorwa by’ishoramari biri kwamamazwa muri ubwo butumwa n’amatangazo.

Iti “Minisitiri ntabwo yemeje cyangwa ngo ashyigikire iryo shoramari, ndetse n’ayo matangazo ntabwo ari aya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM). Amakuru yizewe aturuka muri MINICOM anyuzwa ku miyoboro yayo bwite.”

Yasobanuye kandi ko ayo makuru adaturuka muri MINICOM, isaba abaturage kujya bakurikira amakuru arebana n’ibikorwa bya Minisiteri banyuze ku miyoboro yayo yemewe.

Minisiteri yasabye Abanyarwanda kugira amakenga ku butumwa nk’ubu, cyane cyane ububashishikariza gukanda ku mapaji cyangwa imiyoboro (links) itazwi, kohereza amafaranga cyangwa gutanga amakuru bwite.

Iti “Abanyarwanda barasabwa kudakanda kuri izo links, kohereza amafaranga, cyangwa gutanga amakuru yabo bwite, ndetse no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe babonye ayo makuru.”

Abaturage basabwe kandi gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe bahuye n’amatangazo cyangwa amakuru nk’ayo, kugira ngo hakumirwe ibikorwa by’uburiganya bishobora gukorerwa kuri murandasi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 13 =