Intambara hagati ya Israel na Syria, iri gututumba, ndetse Guverinoma ya Syria yatangaje ko yabashishe gupfubya ibisasu byinshi byo mu bwoko bwa misile, yari yayirashweho na Israel.
Igisirikare cya Israel cyavuze ko kimwe mu bisasu byarashwe na Syria cyaturikire mu kirere cyayo, mu rwego rwo kwihimura na yo igahita isuka urufaya rw’ibisasu kuri Syria.
Hashize igihe impande zombi zirasana muri ubu buryo, ubushotoranyi bushingiye ku kutavuga rumwe kuri Iran ishaka gukorana na Syria, ibintu Israel idakozwa.
Intambara hagati ya Israel na Syria, iri gututumba mu gihe hari indi imaze iminsi ihangayikishije Isi, ihuza u Burusiya ya Ukraine.
Haramutse habayeho kwambikana hagati ya Israel na Syria, byaba ari ibibazo byiyongereye mu bindi, kuko byagaragaye ko intambara nk’izi zisiga ingaruka zigera ku Bihugu byinshi.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10