• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Haravugwa icyaganiriweho mu biganiro by’inzego z’ubutasi z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhura

radiotv10by radiotv10
12/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa zo mu nzego z’iperereza rya gisivile n’irya gisirikare mu Rwanda no mu Burundi, ziherutse guhurira mu biganiro byamaze amasaha atandatu byabereye mu Ntara ya Kirundo, ziganira ku ngingo zirimo nyamukuru yo gufungura imipaka.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru SOS Médias Burundi, avuga ko izi ntumwa zahuriye mu Ntara ya Kirundo hafi y’umupaka uhuza Ibihugu byombi, mu gitondo cyo ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2025.

Ibi biganiro byabereye mu muhezo no mu ibanga rikomeye, byatangiye ku isaha ya saa yine za mu gitindo, ihumuza saa kumi z’umugoroba, ubwo yamaze amasaha atandatu.

Amakuru avuga kandi ko atari ubwa mbere habaye ibiganiro nk’ibi, kuko no mu byumweru bibiri bishize, hari habaye ibindi nkabyo byo babereye mu Rwanda, aho byose bigamije kongera gufungura imipaka imaze umwaka ifunzwe na Leta y’u Burundi.

Ibi biganiro byabereye muri Hoteli yitwa Royal North Hotel iherereye mu rusisiro rwa Rupfunda ku muhanda werecyeza mu Rwanda.

Bamwe mu batuye muri iyi Ntara ya Kirundo, babwiye SOS Médias Burundi ko ubwo ibi biganiro byabaga, hari hakajijwe umutekano ku buryo ntababashije kwegera abo bayobozi bo mu nzego z’ubutasi z’u Rwanda n’u Burundi.

Umwe yagize ati “Umuhanda wose werecyeza ahabereye inama, wari wafunzwe, mu gihe abasirikare n’abapolisi b’Ibihugu byombi bari bacunze umutekano w’abitabiriye inama.”

Amakuru kandi avuga ko ingingo nyamukuru yigwagaho muri iyi nama yahuje abakuriye inzego z’iperereza hagati y’Ibihugu byombi, ari ugushaka umuti watuma imipaka yongera gufungurwa hagati y’ibi Bihugu bisanzwe ari nk’ibivandimwe.

Imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda imaze umwkaa ifunzwe n’u Burundi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Kigali: Impanuka ikomeye y’imodoka zirimo itwara abagenzi yateje ibyago

Next Post

Igisubizo cyahawe umuyobozi mu Burayi wasabye ko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa byihuse

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Igisubizo cyahawe umuyobozi mu Burayi wasabye ko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa byihuse

Igisubizo cyahawe umuyobozi mu Burayi wasabye ko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa byihuse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.