Haravugwa icyatumye undi muntu araswa mu Rwanda n’uko byagenze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Undi muntu wakekwagaho ubujura bw’insinga, yarasiwe mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, ahita ahasiga ubuzima. Hasobanuwe icyatumye araswa.

Uyu warashwe mu rucyerera rw’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira, yitwa Nzarubara Emmanuel wakekwagaho ubujura bw’insinga, yakoreye mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko ibyo mu Ntara y’Amajyepfo.

Izindi Nkuru

Aya makuru y’iraswa ry’uyu wakekwagaho ubujura, yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga wavuze ko yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka inzego ubwo yari agiye kwerekana bagenzi be bakoranaga muri ubu bujura.

ACP Boniface Rutikanga uvuga ko uyu wakekwagaho ubujura yari anagiye kwerekana izindi nsinga zibwe, dore ko hari hamaze kuboneka izifite ibilo 20.

Yagize ati “Hari ibindi yari agiye kutwereka ndetse yemeye no kutwereka bagenzi be bakorana, ariko ibyo ntibyagezweho kuko wari umugambi wo gushaka kwicikira, baba baramurashe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko impamvu bari bamujyanye mu rucyerera kwerekana abandi bakoranaga, ari bwo buryo bwiza bwo gufata abakekwaho ubujura, kuko iyo amasaha yigiye imbere biba bigoye kubafata.

ACP Boniface Rutikanga ati “Umunyabyaha ntabwo abaho nkawe nk’uko utaha iwawe wisanzuye ntacyo wikeka. Udakoresheje uburyo bw’ijoro yitwikira ntiwamufata.”

Uyu warashwe abaye uwa gatatu urashwe mu gihe kitageze mu byumweru bibiri harashwe abandi bantu babiri, na bo bakekwagaho ubujura bw’insinga, barimo uwarasiwe mu Karere ka Muhanga mu mpera z’ukwezi gushize, ndetse n’undi warasiwe mu Karere ka Bugesera tariki 02 Ukwakira 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru