Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka nubwo iherutse kumenyeshwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ko batazakomezanya mu mikoranire yajyaga ituma iyi kipe iterwa inkunga n’uyu Mujyi, aho yamaze kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi.
Ku wa 01 Kamena 2026 ni bwo Umujyi wa Kigali wandikiye Kiyovu Sports uyimenyesha ko imikoranire bari bafitanye izarangira ku wa 30 Kamena 2026.
Ibi byaciye igikuba mu bafana b’Urucaca, bibaza uko ikipe yabo izakomeza kubaho nyuma y’icyo cyemezo.
Abafana bakuze ba Kiyovu bavuga ko ikipe yabo ifitanye amateka akomeye n’Umujyi wa Kigali, bityo ko utagakwiye kuyihakana. Hemedi, umuvugizi w’Urucaca, yagize ati: “Tumaze imyaka 62 dukorana n’Umujyi wa Kigali, nubwo imiterere y’imiyoborere yawo yagiye ihinduka.”
Nubwo bimeze bityo, Kiyovu iri kwiyubaka. Yamaze kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo barimo Mbonyingabo na Kedy.
Kuri ubu kandi iri mu biganiro na Ramadhan ukinira APR FC, Sake ukinira Mukura VS, Tayiba ukinira Marine FC ndetse n’abandi bakinnyi bashya.
Kiyovu Sports yasoje shampiyona ishize iri ku mwanya wa gatatu nyuma ya APR FC na Rayon Sports. Mu mwaka utaha, intego yayo ni uguhatanira igikombe cya shampiyona.
Leonidas NDAYISABA
RADIOTV10





