Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye gukora impinduka mu mitoreze y’amakipe yayo, zirimo izatumye bamwe mu batoza basezererwa, abandi bahindurirwa inshingano.
Ni impinduka zibaye mbere yuko umwaka w’imikino wa 2026-2027 utangira, aho umutoza Lomami Marcel wari muri babiri bungirije, yamenyeshejwe ko atazakomezanya n’iyi kipe.
Uyu mutoza Lomami Marcel wamenyeshejwe ko atazakomezanya na Rayon Sports, nta byangombwa afite byo ku rwego rwo gutoza mu irushanwa Nyafurika, mu gihe iyi kipe izitabira CAF Confederation Cup.
Nanone kandi Ndayishimiye Eric wamenyekanye nka Bakame, wari umutoza w’abanyezamu b’ikipe y’abagabo, na we yamenyeshejwe ko azerecyeza mu ikipe y’ingimbi z’abatarengeje imyaka 20.
Ni mu gihe umutoza Dusange Sacha uri muri babiri bungirije, azakomezanya n’iyi kipe, aho azagumana umwanya wo kuba Umutoza Wungirije, akazaba akurikira Haringingo Francis Christian, umutoza mukuru.
Iyi kipe kandi initegura kuzitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, izaba mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, imaze iminsi inagura abakinnyi bashya izifashisha.
Mu bakinnyi bashya baguzwe n’iyi kipe, barimo Ndayishimiye Didier, Nizeyimana Mubaraka, Nshuti Didier, Ndikumana Fabio na Charles Tchouplaou.
Iyi kipe kandi yatandukanye na bamwe mu bakinnyi barimo Emery Bayisenge wari na Kapiteni wayo, ndetse n’Umunya-Senegal Youssou Diagne.



RADIOTV10





