Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa inkuru nziza mu kurangiza intambara imaze igihe muri Gaza

radiotv10by radiotv10
14/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haravugwa inkuru nziza mu kurangiza intambara imaze igihe muri Gaza
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden, atangaje ko amasezerano yo guhagarika imirwano iri muri Gaza no kurekura imfungwa ari hafi gushyirwaho umukono, abahuza ba Israel na Hamas barahura ngo baganire ku mushinga wo kurangiza iyi ntambara, binatangazwa ko hatewe intambwe ishimishije.

Aba bahuza barahurira i Doha muri Qatar kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, kugira ngo basoze ibijyanye n’umushinga wo kurangiza intambara muri Gaza, yahungabanyije Uburasirazuba bwo Hagati.

Umwe muri abo bahuza yavuze ko hari intabwe ikomeye yatewe kuri aya masezerano, nyuma y’ibiganiro byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, byagizwemo uruhare n’intumwa za Perezida Joe Biden na Perezida watowe Donald Trump, ndetse bikaba byitezwe ko kuri uyu wa Kabiri, ayo masezerano yo guhagarika intambara aza gushyirwaho umukono n’impande zihanganye, nibiramuka bigenze neza.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano, harimo kurekura imfungwa, guhagarika imirwano, kongere umutekano n’ubusugire bya Israel, ndetse n’ubwisanzure mu kugeza ubufasha bw’ibanze ku mpunzi za Palesitina zugarijwe n’ibibazo kubera iyi ntambara imaze igihe.

Aya amasezerano yo guhagarika imirwano mu byiciro, naramuka yemejwe, ashobora gutuma harekurwa imfungwa za Israel zafashwe bugwate kuva intambara yatangira, nubwo Hamas yari yarekuye hafi kimwe cya kabiri cy’imfungwa zayo mu kwishyura Abanya-Palestina 240 bari bafungiye muri Israel.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 17 =

Previous Post

Ubutumwa bw’umuyobozi mushya wa RDB nyuma yo guhabwa inshingano na Perezida Kagame

Next Post

Igikorwa remezo bari bategerezanyije amatsiko cyaje kibatungura bakurikije igishushanyo bari beretswe

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikorwa remezo bari bategerezanyije amatsiko cyaje kibatungura bakurikije igishushanyo bari beretswe

Igikorwa remezo bari bategerezanyije amatsiko cyaje kibatungura bakurikije igishushanyo bari beretswe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.