Haravugwa intwaro zasanganywe uwari Umudepite mu Nteko y’u Rwanda ukurikiranyweho kuzitunga atabyemerewe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Eugène Barikana wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri iyi manda igiye kurangira, yatawe muri yombi nyuma yo kwegura, akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Intwaro akekwaho gutunga zamenyekanye.

Itabwa muri yombi rya Eugène Barikana, ryatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, nyuma y’uko ritangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Izindi Nkuru

Uru Rwego rwatangaje ko Barikana yatawe muri yombi “Akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
RIB ivuga ko mu bisobanuro bitangwa n’uyu wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, “avuga ko yazitunze [intwaro yasanganywe] akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.”

Eugène Barikana, nyuma yo gutabwa muri yombi, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yabonyemo izo ntwaro n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

 

Intwaro yasanganywe zamenyekanye

Amakuru avuga ko intwaro zasanganywe uyu wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, harimo Grenade imwe ndetse n’igikoresho kibamo amasasu kizwi nka Magazine, cy’imbunda y’urugamba izwi nka AK 47.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwaboneyeho gutanga ubutumwa, rwibutsa Abaturarwanda ko “gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije na yo uwo ari we wese aba akoze icyaha ndetse  akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.”

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

ITEGEKO N° 56/2018 RYO KU WA 13/8/2018 RYEREKEYE INTWARO

Ingingo ya 3: Uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda

Gutunga imbunda, ku buryo ubwo ari bwo bwose, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bigomba uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Kugendana imbunda, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda , Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bitangirwa uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Ingingo ya 70: Gutunga intwaro, guhindura ibimenyetso byayo, kwinjiza mu gihugu, gutunda, gucuruza, gukora cyangwa gukwirakwiza intwaro cyangwa ibice byazo

Umuntu wese utunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uhindura ibimenyetso biranga intwaro mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese winjiza, utunda, ucuruza, ukora n’ukwirakwiza, mu buryo butemewe n’amategeko, ku buryo ubwo ari bwo bwose, intwaro cyangwa ibice byazo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n’icya kabiri (2) by’iyi ngingo bikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru