Bwa mbere umukunzi w’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya ukunzwe mu Rwanda yagize icyo amuvugaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukunzi w’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Rukundo Patrick [Rusine] uri mu bakunzwe na benshi mu Rwanda, yavuze ibyo yamukundiye birimo n’iyi mpano ye yo kuba nta muntu ushobora kuba amwegereye ngo agire irungu.

Iyrn Uwase Nizra yatangaje ibi nyuma y’amezi macye, umukunzi we Rusine amugaragaje ku mbuga nkoranyambaga ze, ndetse abazi ibyabo bagahamya ko bari mu myiteguro yo gukora ibirori byo kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Izindi Nkuru

Uyu mukunzi wa Rusine, mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yabajijwe icyo yakundiye umukunzi we, avuga ko ari byinshi ariko by’umwihariko harimo kuba agira urukundo, nk’uko izina rye rinabivuga.

Iyrn Uwase Nizra wavugaga ko umukunzi we Rukundo Patrick [Rusine], izina ari ryo muntu, yagize ati “Ni urukundo koko.”, avuga ko agira urukundo rwinshi.

Nanone kandi, uyu mukunzi wa Rusine, yavuze ko ibindi yamukundiye, ari ukuba yitonda, kandi akaba anasetsa cyane, dore ko asanzwe ari n’umunyarwenya, byagera ku gusetsa umukunzi we ngo bikaba ibindibindi.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Rusine yagaragaje uyu mukunzi we, bari kumwe mu ifoto yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yari yaherekesheje ubutumwa bugaragaza ko uyu mukunzi we ari we umukwiye koko, kandi ko anyuzwe.

Bamwe mu nshuti zabo za hafi, icyo gihe banemeje ko uyu munyarwenya Rusine n’umukunzi we, bari mu myiteguro y’ibirori byo kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Rusine n’umukunzi we

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru