Monday, September 9, 2024

Ibibazo bya Interineti biri mu karere byatangiye kugira ingaruka no ku Bihugu bikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Interineti yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba igize ibibazo byo kugenda icikagurika, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America muri Tanzania yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byayo mu gihe cy’iminsi ibiri.

Mu itangazo iyi Ambasade yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze serivisi zizakomeza gutangwa gusa ari izijyanye n’abajya gufata Visa ndetse n’izireba Abanyamerika bafite ibibazo byihutirwa.

Iri tangazo rigira riti “Kubera ikibazo cya internet kiri mu Gihugu hose, Ambasade izaba ihagaritse imirimo yayo, abantu bari bafite gahunda yo ku itariki 14 na 15 Gicurasi bazahabwa undi munsi.”

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America muri Tanzania ifashe iki cyemezo nyuma y’iminsi ibiri Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Tanzania, Kenya, u Rwanda, u Burundi na Uganda, bihuye n’ikibazo cya interineti ikomeje kugera icikagurika.

Iki kibazo cyatewe n’insinga zikwirakwiza interineti ziba mu nyanja munsi zagiriye ikibazo muri Afurika y’Epfo, nk’uko bitangazwa n’inzobere mu by’ikoranabuhanga.

Shesma UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts