Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa iyicwa ry’abacancuro b’Abarusiya benshi biciwe mu Gihugu cyo muri Afurika

radiotv10by radiotv10
29/07/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haravugwa iyicwa ry’abacancuro b’Abarusiya benshi biciwe mu Gihugu cyo muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Inyeshyamba z’Aba-Tuareg, zigambye ko mu mpera z’icyumweru gishize zivuganye benshi mu basirikare ba Leta ya Mali, n’abacancuro b’Abarusiya b’umutwe wa Wagner.

Aba biciwe mu mirwano ikomeye yamaze iminsi ibiri mu majyaruguru ya Mali hafi y’umupaka w’iki Gihugu na Algeria.

Aya makuru agiye hanze nyuma y’uko igisirikare cya Mali cyari cyatangaje ko abasirikare bacyo babiri baburiye ubuzima muri iyi mirwano, yasize inaguyemo abarwanyi b’aba-Tuareg 20.

Iyi ntambara yarushijeho gukaza umurego mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko igisirikare cya Leta gitangaje ko cyamaze gufata ibice byinshi byagenzurwaga n’abarwanyi b’Aba-Tuareg.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo The Africa News, byanditse ko uretse aba basirikare babiri ba Leta baguye muri iyi mirwano, abandi basaga 10 bakomerekeye muri iyi mirwano, biturutse ku ihanurwa ry’indege ya kajugujugu yarasiwe muri Kidal, abari bayirimo barakomereka bikomeye.

Umutwe w’Aba-Tuareg ushingiye ku bwoko, wavutse mu 2012, ushingwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko barwanira ubwigenge bw’Igihugu. Ubu bwoko buvuga ko bwirengagijwe ndetse bukaba busigazwa inyuma na Leta ya Mali.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + fourteen =

Previous Post

Musenyeri wa Diyoseze EAR-Byumba yagaragaje ibyafasha abantu guca ukubiri no gutegera amaboko abaterankunga

Next Post

Hatanzwe icyifuzo ku Banyekongo barimo abamaze imyaka 15 muri Uganda nyuma y’uko bari bashimuswe

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe icyifuzo ku Banyekongo barimo abamaze imyaka 15 muri Uganda nyuma y’uko bari bashimuswe

Hatanzwe icyifuzo ku Banyekongo barimo abamaze imyaka 15 muri Uganda nyuma y’uko bari bashimuswe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.