Bamwe mu baturage bo mu Turere tumwe two mu Ntara y’Amajyepfo, baravuga ko hari Kompanyi yabatse amafaranga ibizeza kuzabaha inkoko zo korora, none barazitegereje amaso ahera mu kirere, ndetse n’amafaranga batanze babuze aho bayabariza.
Abagaragarije RADITV10, ni abo mu Turere twa Huye, Gisagara na Ruhango ariko bakavuga ko ari iki kibazo bagisangiye n’abandi borozi b’inkoko benshi barimo n’abo mu tundi Turere tw’igihugu.
Bashinja Kompanyi yitwa Diosol, kuba yari yabizeje gukorana nabo mu bworozi bw’inkoko ndetse n’abandi bari basanzwe bakorana nayo, aho yagiye ibasaba kwishyura amafaranga kugira ngo bazazihabwe, ariko bagategereza bagaheba, ndetse n’umuyobozi wayo bakaba baramubuze.
Umwe yagize ati “Amafaranga bamwe bayatanze kuva mu kwezi kwa gatatu, batwizezaga ko bazaduha inkoko dutegereza amatariki batubwiye turazibura.”
Undi ati “Baduteje ubukene kuko twatanze amafaranga menshi batwizeza ko bazaduha inkoko, tumaze gutanga amafaranga byarangiriye aho, dukomeje gusakuza umuyobozi w’iyo kompanyi yahise akuraho telefone ubu ntituzi n’aho twamubariza.”
Aba baturage bavuga ko iyi kompanyi yari ifite ibyangombwa byuzuye bibemerera gukorera mu Rwanda, ari na ho bahera basaba ko ikibazo cyabo cyakurikiranwa agashakishwa akishyura amafaranga aba baturage.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Rusibilana Jean Marie Vianney, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo atari akizi.
Yagize ati “Ntabwo iyo kompanyi nyizi gusa ngiye gukurikirana menye uko ikibazo giteye.”
Nzirabatinya Modeste; Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, aho iyi kompanyi ifite icyicaro, icyakora akavuga ko batazi amakuru y’uyu munyemari Rwema Diogene Gold wayiboraga.
Yagize ati “Rwema ndamuzi ni umujeni wa Kirehe yagiye mu marushanwa atandukanye yo kwihangira imirimo, hari na serivisi atanga z’ubworozi bw’inkoko, ibijyanye n’abantu yambuye ntabyo nzi ngiye gushaka amakuru.”
Nubwo umubare w’abari batanze amafaranga utamenyekanye kuko iki kibazo gihuriweho n’aborozi bo mu bice bitandukanye, amakuru avuga ko abaturage bose bari batumije inkoko ziri hejuru y’igihumbi zihagaze agaciro k’ibihumbi 950 Frw.
INKURU MU MASHUSHO
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10