Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Haravugwa ubutekamutwe bwakorewe abizezwaga ibitangaza ko bagiye gusezerera ubukene

radiotv10by radiotv10
22/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Haravugwa ubutekamutwe bwakorewe abizezwaga ibitangaza ko bagiye gusezerera ubukene
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Turere tumwe two mu Ntara y’Amajyepfo, baravuga ko hari Kompanyi yabatse amafaranga ibizeza kuzabaha inkoko zo korora, none barazitegereje amaso ahera mu kirere, ndetse n’amafaranga batanze babuze aho bayabariza.

Abagaragarije RADITV10, ni abo mu Turere twa Huye, Gisagara na Ruhango ariko bakavuga ko ari iki kibazo bagisangiye n’abandi borozi b’inkoko benshi barimo n’abo mu tundi Turere tw’igihugu.

Bashinja Kompanyi yitwa Diosol, kuba yari yabizeje gukorana nabo mu bworozi bw’inkoko ndetse n’abandi bari basanzwe bakorana nayo, aho yagiye ibasaba kwishyura amafaranga kugira ngo bazazihabwe, ariko bagategereza bagaheba, ndetse n’umuyobozi wayo bakaba baramubuze.

Umwe yagize ati “Amafaranga bamwe bayatanze kuva mu kwezi kwa gatatu, batwizezaga ko bazaduha inkoko dutegereza amatariki batubwiye turazibura.”

Undi ati “Baduteje ubukene kuko twatanze amafaranga menshi batwizeza ko bazaduha inkoko, tumaze gutanga amafaranga byarangiriye aho, dukomeje gusakuza  umuyobozi w’iyo kompanyi yahise akuraho telefone ubu ntituzi n’aho twamubariza.”

Aba baturage bavuga ko iyi kompanyi yari ifite ibyangombwa byuzuye bibemerera gukorera mu Rwanda, ari na ho bahera basaba ko ikibazo cyabo cyakurikiranwa agashakishwa akishyura amafaranga aba baturage.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Rusibilana Jean Marie Vianney, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo atari akizi.

Yagize ati “Ntabwo iyo kompanyi nyizi gusa ngiye gukurikirana menye uko ikibazo giteye.”

Nzirabatinya Modeste; Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, aho iyi kompanyi ifite icyicaro, icyakora akavuga ko batazi amakuru y’uyu munyemari Rwema Diogene Gold wayiboraga.

Yagize ati “Rwema ndamuzi ni umujeni wa Kirehe yagiye mu marushanwa atandukanye yo kwihangira imirimo, hari na serivisi atanga z’ubworozi bw’inkoko, ibijyanye n’abantu yambuye ntabyo nzi ngiye gushaka amakuru.”

Nubwo umubare w’abari batanze amafaranga utamenyekanye kuko iki kibazo gihuriweho n’aborozi bo mu bice bitandukanye, amakuru avuga ko abaturage bose bari batumije inkoko ziri hejuru y’igihumbi zihagaze agaciro k’ibihumbi 950 Frw.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 9 =

Previous Post

Umuhanzi w’izina rizwi muri Uganda yahawe umwanya mu nzego nkuru z’Igihugu

Next Post

Afurika y’Epfo: Hagaragajwe ikihishe inyuma y’impfu z’abana ziri hejuru

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Afurika y’Epfo: Hagaragajwe ikihishe inyuma y’impfu z’abana ziri hejuru

Afurika y'Epfo: Hagaragajwe ikihishe inyuma y’impfu z’abana ziri hejuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.