Bamwe mu baturage bavuga ko badashobora kujya muri butiki kugura agakingirizo kuko iyo hagize ubabona abita indaya by’umwihariko abakobwa bo bavuga ko umukobwa waguze agakingirizo ubwo aba yataye indangagaciro nyarwanda.
Bamwe mu baganiriye na RadioTV10 bavuga ko umuntu ugaragaye agura agakingirizo hari indi sura bamubonamo nyamara kariya gakoresha ari akagomba kumufasha kwikingira kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA.
Umwe w’igitsinagore yagize ati “Reka reka ntako nagura, ujya kukaka umuntu akazakuvuga ngo uriya mukobwa ni indaya ngo aza hano kugura prudence…ubundi abagabo bajye batugendana.”
Gusa ab’igitsinagabo bo bavuga ko nta muntu wari ukwiye kugira isoni zo kugura agakingirizo kuko kaba ari ako kuramira ubuzima bwe.
Uwavuganye na RadioTV10 yagize ati “Njye ndagakoresha cyane, ndagenda nkababwira ngo mumpe agakingirizo. Bariya baba bitinya bihishahisha bavuga bati ‘umuntu yandeba nabi ngo ngiye gukora imibonano mpuzabitsina…”
Umwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko mbere twagurwaga n’abakiri bato cyangwa abasanzwe bakora akazi ko kwicuruza ariko ko ubu byahindutse.
Ati “Mbere wabonaga abantu badukoresha ari urubyiruko nk’abanyeshuri ariko ubu n‘abantu bakuru basigaye baza nk’abubatse ingo bashaka kuboneza urubyaro.”
Tumwe mu dukingirizo dukoreshwa mu Rwanda, ni udutangwa ku buntu n’abaterankunga ndetse n’utwo Leta igenda igeze mu bice binyuranye by’Igihugu hakaba n’utundi tugurirwa mu nzu zicuruza imiti zizwi nka pharmacy.
Umuryango utari uwa Leta wa AHF usanzwe utanga udukingirizo tw’ubuntu, utangaza ko mu mezi 7 ashize hakoreshejwe udukingirizo tungana na miliyoni 4 ariko ko hari intego ko mu mwaka utaha hazatangwa udukingirizo miliyoni 7.
Juventine MURAGIJEMALIYA
RadioTV10