Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

radiotv10by radiotv10
06/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye
Share on FacebookShare on Twitter

Iminsi yahawe imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa DRCongo ikomoka hanze, irimo FDLR, kuba yatangiye gutahuka mu Bihugu yaturutsemo, yararangiye, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itigeze ibona abarwanyi b’uyu mutwe batahutse hagendewe ku itangazo ry’i Luanda.

Mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bo mu karere yabereye i Luanda muri Angola tariki 23 Ugushyingo 2022, hafatiwemo imyanzuro itsindagira ibyemezo byafatiwe mu nama z’i Nairobi bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umutwe wa FDLR kimwe n’indi mitwe ikomoka hanze y’iki Gihugu (DRC) nka RED-Tabara, ADF, yari yasabwe kurambika intwaro hasi ubundi igasubira aho yaturutse.

Umwanzuro uvuga kuri iyi mitwe, wavugaga ko iyi mitwe “itangira gutahuka hagendewe ku myanzuro yafatiwe i Nairobi, igafashwa na MONUSCO, urwego rushinzwe kugenzura iby’umutekano n’ingabo za EAC.”

Uyu mwanzuro wavugaga ko iki cyemezo kigomba kubahirizwa ku munsi wa gatanu uhereye ku itariki 26 Ugushyingo 2022, ubwo ni ukuvuga ku itariki 01 Ukuboza 2022.

Ni itariki imaze kurengaho iminsi, aho kugeza ubu hakomeje kwibazwa niba abarwanyi b’iyi mitwe baba bataratangiye gutahuka.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda rutarakira umurwanyi n’umwe wa FDLR watashye ku bwa kiriya cyemezo cy’i Luanda. Yagize ati “Ntabatangiye gutahuka, ubu tuvugana ntabo twabonye.”

Alain Mukuralinda avuga ko hari abahoze muri FDLR batahutse mu minsi yashize ariko ko ababa baratahutse bagendeye kuri iriya myanzuro y’i Luanda batarakirwa.

Ati “Hari benshi batashye mu bihe bishize, baza bajya Mutobo, bajya mu buzima busanzwe, wenda haba harimo na bacye baba barakurikiranywe ku byaha baba barakoze, hari n’abarangije ibihano, ariko ku birebana n’ababa batashye bashya dushingiye kuri ririya tangazo rya Luanda, nta makuru mfite ariko uretse ko banahari naba nabimenye.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko n’ibivugwa muri ririya tangazo, bishobora kuzamo imbogamizi mu kubyubahiriza kubera igihe riteganya.

Yavugaga ko hari ibyo umuntu yakwibaza kuri iri tangazo, “ese uko byavuzwe birashoboka? Hari igihe bashobora kuba baratanze igihe gito, ibyo nta gitangaza kirimo. Hari igihe bashobora kuvuga bati ‘dutanze iminsi ine cyangwa itanu’, bibwira ko bizashoboka, byajya gushyirwa mu bikorwa ugasanga biragorana.”

Mukuralinda akomeza avuga ko aka kanya abantu batahita batangira kuvuga ko ibyateganyijwe na ririya tangazo, bitubahirijwe kuko hakiri igihe.

Avuga kandi ko bimwe mu biteganywa na ririya tangazo, bigomba kuzagenzurwa n’itsinda ry’ingabo rihuriweho ry’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kandi ko na ryo ubwaryo rikiri gushyirwaho.

Ati “Ese niba umutwe urimo gushyirwaho uyu munsi, ukaba utararangiza gushyirwaho, ari na wo ushinzwe kureba iby’iri tangazo kureba niba ryashyizwe mu bikorwa, na wo ukaba utarajyaho, ubwo twavuga ngo karabaye ibintu ntibikibaye?”

Ku wa Mbere w’icyumweru gishize, i Nairobi habereye indi nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, igamije gushakira umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRCongo.

Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yavuze ko yizeye ko imbaraga ziri gushyirwa muri iki kibazo, zizatanga umusaruro ushimishije.

Icyo gihe yagize ati “Igikenewe uyu munsi kurusha ibihe byabanje, ni ubushake bwa politiki buhamye bwatuma hashyirwa mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’akarere byumwihariko iy’i Nairobi y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba y’amahoro ndetse n’iy’ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwa Perezida Lorenco wa Angola.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Igisubizo gitunguranye cya Muhoozi ku bavuga ko yifuza kuzaba Perezida

Next Post

Hafashwe icyemezo gitunguranye nyuma yuko umuhanzi ukomeye atamaje abari bamutumiye mu Rwanda

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hafashwe icyemezo gitunguranye nyuma yuko umuhanzi ukomeye atamaje abari bamutumiye mu Rwanda

Hafashwe icyemezo gitunguranye nyuma yuko umuhanzi ukomeye atamaje abari bamutumiye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.