Monday, September 9, 2024

Hari abatangiye kwishyuzwa Mituweli ya 2025 ariko babona bikabije kuba ari kare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi bibumbiye muri ‘Koperative Ejo heza Muhinzi w’Umuceri’ (KEMU), bavuga ko ubuyobozi bwabo bwatangiye kubakata amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé ariko bo bakabona hakiri kare cyane.

Aba bahinzi bavuga ko amafaranga ya mbere, bayabaciye mu kwezi gushize kwa Gashyantare, nyamara bakiri kwivuriza ku misanzu bishyuye umwaka ushize.

Bavuga ko batigeze bagishwa inama cyangwa ngo bamenyeshwe iby’uwo mwanzuro wo kubakata amafaranga ku musaruro wabo ngo bishyurirwe mituweri kandi icyo gihe hari hakiri amezi 5 yo kwivuriza ku yo basanganywe.

Mukasemadari Febronie ati “Babidutura hejuru ntituba twabyumvikanyeho, ubu twarasaruye turagurisha bagiye kuduha borodero baziduha barakase aya mituweri kandi n’ayo twatanze ubushize tukiyivurizaho.”

Abanyamuryango b’iyi Koperative, bavuga ko bazi neza akamaro ka Mituwele, ariko ko gukatwa amafaranga yayo batabibagishijeho inama, ari byo batumva.

Nirere Claudine ati “Bitwicira imibare, n’ubundi umuntu aba azayitanga rwose ariko ntabwo byumvikana uburyo bayikata mu kwa kabiri kandi tuzongera gusarura mu kwa gatandatu, bari kureka kuyakata ubu bakazayakata icyo gihe.”

Twagiramungu Jean uyobora iyi Koperative Ejo heza Muhinzi w’Umuceri na we yemera ko icyemezo cyo gukata abanyamuryango amafaranga ya mituweri, nta ruhare bakigizemo, akavuga ko ubuyobozi bwagifashe bitewe n’uko hari abanganga kuyitanga.

Agira ati “Iyo tubahaye amafaranga yose usanga bagiye bakayarya ntibabone uko bizigamira ubwisungane. Ni bwo buryo rero koperative twavuze tuti reka tujya tuzigamira abanyamuryango bacu, ariko niba hari abatabyishimira dufite inteko rusange vuba ubwo tuzakinyuzamo turebe icyo bakivuga ho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama Nsengiyumva Vincent de Paul ntiyemeranywa n’abavuga ko bishyujwe mituweri hakiri kare kuko niba ubushobozi buhari, nta mpamvu yo gutegereza.

Ati “Turi muri gahunda ivuga ngo ‘reka mbikore kare nzagereyo ntavunitse’. Icyo kuvuga ko ari kare rwose ntabwo ari kare. Baravuga ngo umurimo washobora uyu munsi kuki uwushyira ejo?”

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’iyi Koperative igaragaza ko abayigize bagera ku 2 315, ndetse ko abakoresha mituweri mu kwivuza bose bamaze kwishyura iya 2025 muri Gashyantare 2024.

Abavuga ko bishyujwe mituweli kare ni abo muri Koperative KEMU
Batangiye gukatwa imisanzu

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts