Hatangajwe ikiri kuganirwaho n’abahagarariye umutwe w’Ingabo zitabara aho rukomeye muri EAC bari mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahagarariye Ibihugu bihuriye mu Mutwe w’Ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba- EASF (East Africa Standby Force), bahuriye mu nama iri kubera mu Rwanda igamije kurebera hamwe uko ibi Ibihugu byiteguye guhangana n’ibibazo bishobora kwaduka nk’ibiza.

Iyi nama y’Iminsi ine, yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, igamije kandi kurebera hamwe uburyo hatezwa imbere imikoranire hagati y’Ibihugu binyamuryango, ndetse no gusangizanya ubunararibonye mu buryo Ibihugu bihora byiteguye guhangana n’ibibazo.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko intego nyamukuru y’ibi biganiro, ari uguhuza ingamba hagati y’Ibihugu binyamuryango uburyo byarushaho guhangana n’ibiza ndetse n’ibyorezo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imirongo y’Umuryango HANDS (Humanitarian Action and Natural Disasters) ugamije guhangana n’ibiza kamere.

Uwari uhagarariye Umugaba Mukuru wa RDF mu gutangiza ibi biganiro, Col Claudien Bizimungu usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Umutwe w’Ingabo zishinzwe Ubwubatsi, yavuze ko inama nk’iyi yitezwemo guha imbaraga imikoranire ndetse no gusangira ibitekerezo mu guhangana n’ibiza.

Yasabye abitabiriye ibi biganiro gusasa inzobe, bakagirana ibiganiro bifunguye, ndetse bakanagararizanya udushya twafasha Ibihugu kujya bibasha kwitwara neza mu gihe habayeho ibyo bibazo, kuko ari byo bizatuma Afurika y’Iburasirazuba irushaho kubaho itekanye.

Umuyobozi Mukuru w’Ubunyamabanga bwa EASF (Eastern Africa Standby Force), Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria NJEMA yagarutse kuri bimwe mu bibazo biza bikabera umutwaro Guverinoma z’Ibihugu binyamuryango ndetse n’uyu muryango ubwawo, aboneraho kubisaha kurushaho gukorera hamwe mu gutuma ababituye babaho batekanye.

Yavuze ko uyu mutwe w’Ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye, ufite ubushake bwo gukorana bya hafi n’Ibihugu by’ibinyamuryango, ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kimwe n’abandi bafatanyabikorwa, mu gushakira umuti ibibazo byose byakwaduka.

Iyi nama irarebera hamwe uko Ibihugu byarushaho kwagura imikoranire
Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria NJEMA yavuze ko Ibihugu bikwiye gukora ibishoboka kugira ngo ababituye babeho batekanye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru