Rwamagana: Nyuma y’uko ikirombe gihitanye abaturage hari abahise bagitangaho andi makuru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko ikirombe gicukurwamo amabuye y’agacuro kuri mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, kigwiriye abantu batandatu, bamwe bakahasiga ubuzima, abagituriye bavuga ko imyobo yacyo yageze munsi y’inzu zabo ku buryo na bo bahangayitse cyane.

Iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Rutaka muri uyu Murenge wa Kigabiro, kisanzwe ari icya Kompanyi yitwa Saint Simon Metals, mu minsi ishize kikaba giherutse kugwira abantu batandatu, batatu muri bo bahasiga ubuzima.

Izindi Nkuru

Bamwe mu batuye hafi y’iki kirombe, babwiye RADIOTV10 ko amasimu yacyo yamaze kunyura munsi y’inzu zabo ndetse zimwe ngo zamaze kwiyasa.

Umwe yagize ati “Aho bagiye bacukura indani ubona haragiye habamo ibibazo kubera kwigengesera ku buryo hashobora no kurigita.”

Undi ati “Umuhanda wacitsemo kabiri kubera ko bawunyuze munsi. Impungenge dufite ni uko ibyo bintu bishobora kuzakomeza bikazana n’izindi mpfu uretse n’izi ngizi.”

Darius Kayiranga, Umuyobozi wungurije w’iyi Kompanyi ya Saint Simon Metals, yamenyesheje RADIOTV10 ko hari abo batangiye kwishyura ngo bahimuke, gusa ngo byatewe n’amakosa yakozwe n’abahabanje kuhacukura mu buryo butemewe.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru