Amavubi yongeye guha Abanyarwanda ibyishimo ku mukino wa gatatu wikurikiranya adatsindwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibyishimo byongeye gusendera mu mitima y’Abanyarwanda kubera Ikipe y’Igihugu cyabo, Amavubi, itsindiye iya Madagascar iwabo i Antananarivo mu mukino wa gicuti ibitego 2-0.

Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, aho mu gice cya mbere ku munota wa 26’ u Rwanda rwari rwamaze kurunguruka mu izamu rya Madagascar.

Izindi Nkuru

Ni ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda ku mupira muremure wari uturutse inyuma yari aherejwe na Muhire Kevin.

Igice cya mbere cyarangiye ari na cyo gitego kibonetsemo cyanyine, ndetse abakinnyi b’Amavubi bakomeza kugaragaza inyota yo gushaka ikindi gitego.

Abakinnyi bagarutse mu kibuga mu gice cya kabiri, n’ubudni abakinnyi b’Amavubi, bagaragaza inyota yo gushaka ikindi gitego, kuko bakomeje kotsa igitutu abakinnyi ba Modagascar, ndetse biza kubahira kuko mu minota icumi ya nyuma, Bizimana Djihad ari na we kapiteni, yaje kubonera Amavubi igitego cy’agashinguracumu.

Iki gitego cyabonetse mu minota ya nyuma, cyatumye abafana ba Madagascar bari baje kureba ikipe yabo, bagaragaza agahinda ko gutsindirwa iwabo, batangira gusohoka bitahira, ari na cyo cyarangije uyu mukino.

Muri iyi mikino ya gicuti y’Ibihugu, u Rwanda ruyitahanyemo amanota ane, kuko uwa mbere waruhuje na Botswana wabaye mu cyumweru gishize warangiye amakipe yombi anganya 0-0, ndetse n’uyu rutsinzemo ibitego 2.

Na 11 ba Madagascar
Ba myugariro b’Amavubi na bo bari bazibiye ba rutahizamu ba Madagascar

Kapiteni Djihad yaboneye Amavubi igitego cy’agashinguracumu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru