Igisubizo cya Tshisekedi wabajijwe ku mugambi wo kubaka urukuta rutandukanya Congo n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yavuze ko nta mugambi afite wo kubaka urukuta rutandukanya Igihugu cye n’u Rwanda nk’uko byakunze gusabwa na bamwe mu Banyekongo, avuga ko nta bushishozi bwaba burimo.

Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024 mu kiganiro n’Itangazamakuru yari kumwemo na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC.

Izindi Nkuru

Ni ikiganiro cyakurikiye icy’umuhezo aba Bakuru b’Ibihugu byombi bagiranye, cyagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamakuru yabajije Tshisekedi niba afite umugambi wo kubaka Urukuta rutandukanya Igihugu ayoboye n’u Rwanda nk’uko bimaze igihe bisabwa n’Abanyekongo, bavuga ko ari byo byatanga umuti w’ibibazo byakunze kuba hagati y’ibi Bihugu byombi.

Tshisekedi yavuze ko imipaka ihuza DRC n’u Rwanda igizwe n’ahantu hanini, ku buryo kubaka urwo rukuta, byatwara amafaranga menshi yagakwiye gushyirwa mu rindi shoramari ryagirira akamaro Abanyekongo.

Yagize ati “Dufite umupaka ufite ibilometero bibarirwa mu bihumbi, turamutse twubatse urukuta rudutandukanya n’abaturanyi bacu, twazabyicuza kuba twarashoye amafaranga muri icyo gikorwa aho kuba twayashyira mu bindi bikorwa.”

Umukuru w’Igihugu cya DRC, yavuze ko atari ngombwa kubaka inkuta zitandukanya Igihugu cye n’u Rwanda, kuko ababituye basanzwe ari inshuti.

Yagize ati “Ikibazo dufitanye n’u Rwanda, nta ruhare rw’abaturage rurimo. Ntabwo Abanyarwanda bigeze batera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Tshisekedi wakunze gushinja ubutegetsi bw’u Rwanda kuba ari bwo kibazo, yongeye kubisubiramo ndetse yongera kugaruka ku Mukuru w’u Rwanda, mu gihe bizwi ko ari umuyobozi w’inararibonye ushimwa na buri wese kubera imiyoborere ye y’indashyikirwa.

Tshisekedi yakomeje agira ati “Ni ubwo butegetsi butera kandi bugashotora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko abaturage b’Ibihugu byombi nta kibazo na kimwe bafitanye hagati yabo. Ni ikibazo cy’ubutegetsi kandi ubwo butegetsi nk’uko mubizi ntibizahoraho igihe cyose. Umunsi umwe ibyo byose bizarangira mu buryo bumwe cyangwa ubundi, hanyuma habeho kubana mu mahoro nk’abaturanyi.”

Tshisekedi yatangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Mbere, ikinyamakuru Jeune Afrique na cyo cyashyize hanze ikiganiro cyagiranye na Perezida Paul Kagame, wavuze ko Tshisekedi yakunze kuyobya abantu mu byo atangaza.

Umukuru w’u Rwanda agaruka ku byo Tshisekedi yavuze ko yifuza ko bibanza gushyirwa mu bikorwa mbere y’uko bahura, yavuze ko na we hari ibyo yagakwiye gusaba ko bikorwa, birimo gukosora imvugo yakoresheje, nko kuba yaravuze ko azatera u Rwanda agakuraho ubutegetsi bwarwo, ndetse n’ibi binyoma akomeje kubushinja.

Perezida Kagame wakunze kuvuga ko igikenewe ari amahoro, aho kuba intambara nk’uko yakunze kuvugwa na Tshisekedi, yavuze ko iyo umuntu akeneye ko habaho amahoro adashyiraho amananiza nk’ayatangajwe na Perezida wa DRC.

Perezida Tshisekedi yari kumwe na Salva Kiir

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru