Hari inkuru nziza ku banyamigabane ba MTN yinjiye abarirwa muri Miliyari magana muri 2022

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yatangaje ko mu mwaka wa 2022 yinjije miliyari 224 Frw, arimo inyungu ya Miliyari 108 Frw, ikaba kandi iza kugabagabanya miliyari 9,5Frw abanyamigabane bayo ku isoko ry’imari n’imigabane.

Ibi byatangajwe mu Nteko Rusange ya MTN Rwandacel PLC yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 23 Kamena 2023, yabaye ku nshuro ya gatatu, kuva MTN Rwanda yakwinjira ku isoko ry’imari n’imigabane, tariki 04 Gicurasi 2021.

Izindi Nkuru

Muri iyi Nteko Rusange yabaye hifashijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi, Faustin Mbundu yanyuriye muri macye abanyamigabane, kuri raporo y’ibikorwa rusange bya 2022.

Yagize ati “Twageze ku ntambwe ishimishije, by’umwihariko mu bijyanye no gukomeza kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga no mu bukungu, kandi twizeye ko tuzakomeza kugana imbere mu kugera ku ntego zacu z’ibanze.”

Yakomeje avuga ko bageze ku musaruro ushimishije muri serivisi z’iyi sosiyete, yaba mu bijyanye no gucuruza ama-unite yo guhamagara na interineti, aho habayeho izamuka rya 5,9% ndetse kuri serivisi yo kohererezanya amafaranga ya Mobile Money, hakaba harabayeho izamuka rya 16,3% ku bayikoresha.

Faustin Mbundu yakomeje agira ati “Umusaruro mbumbe wa Kompanyi wazamutseho 19,2% ugera kuri Miliyari 224,27 Frw, ndetse n’umusaruro wa EBITDA (amafaranga yinjiye havuyemo imisoro n’ibindi bikoreshwa na Kompanyi) uzamukaho 20,8% uba Miliyari 108,39 Frw.”

Muri iyi Nteko Rusange kandi harimo Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, umuyobozi ushinzwe imari, Mark Nkurunziza, umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange, akaba n’Umunyamabanga, Sharon Mazimhaka, ndetse n’uhagarariye abagenzuzi, Moses Nyabanda.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, yavuze ko uyu musaruro ushimishije wagezweho kubera ibyagiye bikorwa n’iyi kompanyi birimo kugeza ibikorwa remezo byayo mu Gihugu hose.

Yavuze ko hashyizweho site nshya 120 z’ihuzanzira rya MTN mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda miliyoni 13 bose bagerweho na Network.

Ati “Mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2022, twari tumaze kugera ku bantu bangana na 98,7% by’abashobora kubona ihuzanzira.”

Abanyamigabane b’iyi sosiyete kandi bemeje agaciro k’amafaranga 7,04 Frw y’umugabane umwe ku isoko ry’imigabane ya MTN Rwanda, aho yose hamwe ari 9 512 100 616 Frw.

Abanyamigabane bose babarwaga kugeza tairki 09 Kamena 2023, biteganyijwe ko bahabwa imigabane yabo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023.

Abayobozi muri MTN Rwanda bagarutse ku musaruro w’iyi kompanyi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru