Umuherwe ukomeye ku Isi yavuze uko yiteguye icyasekeje benshi azahuriramo na mugenzi we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuherwe uri mu ba mbere ku Isi, Elon Musk akaba na nyiri urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yavuze ko akomeje imyitozo izamufasha kwitwara neza mu mukino wo kugundagurana na mugenzi we Mark Zuckerberg, bakumvana imitsi.

Uyu mukino wo gukirana, uherutse gutangazwa n’aba bagabo bombi bayobora kompanyi z’imbuga nkoranyambaga zikomeye ku Isi, dore ko Mark Zuckerberg na we ayobora kompanyi ya Meta ikomatanyirijemo Instagram na Facebook.

Izindi Nkuru

Ni urugamba rwashowe na Elon Musk ukunze kwisanzura mu gutanga ibitekerezo kuri Twitter, akanashyiraho ubutumwa bw’urwenya, aho aherutse kuvuga ko yiteguye gukirana na Zuckerberg mu mukino njyarugamba.

Zuckerberg na we utaratinze mu makoni, yahise abaza mugenzi we aho aherereye ngo aze bumvane imitsi, undi akamubwira ko ari ahitwa Vegas Octagon, hasanzwe habera imikino y’iteramakofe.

Nyuma y’iminsi micye, habayeho izi mpaka z’aba bagabo zasusurukije abakoresha imbuga nkoranyambaga, kubera uburyo basubizanyaga, Elon Musk yagaragaje ko ari mu myitozo y’uru rugamba.

Akoresheje ubutumwa buherekejwe n’ifoto imugaragaza yambaye ikabutura, Elon Musk yagize ati Uyu ni umunsi wa gatatu wimyitozo yo kuzarwana na Zuck.

Musk yavuze ko iyi foto yafashwe ubwo yari agiye gufata amandazi abanza kurya mbere yo gukora iyi myitozo yo kuzumvana imitsi na Zuckerberg, akavuga ko mu buzima busanzwe, yikundira ibyo biribwa bijya kumera nk’amandazi.

Elon Musk ubu ngo ari mu myitozo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru