Ibya Tshisekedi na Kiliziya Gatulika byageze ku rundi rwego nyuma yo kunenga imiyoborere ye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi arashinja Kiliziya Gatulika muri iki Gihugu, kuyobya abaturage, nyuma y’uko bamwe mu basenyeri banenze imiyoborere y’iki Gihugu mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu gihe hasigaye amezi atandatu ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri DRC, Prezida Félix Tshisekedi yatangaje ko muri kiliziya gatolika ya Congo harimo ‘abayobya’ bashobora ‘gusenya ubumwe bw’Igihugu, cyane cyane muri uyu mwaka w’amatora, ashimangira ko atazatuma ibyo biba.

Izindi Nkuru

Avuze ibi nyuma y’uko mu cyumweru gishize, inama y’Abasenyeri Gatulika bo muri DRC yaneze ubutegetsi bwe, n’uburyo ibintu ubu byifashe mbere y’amatora, mu itangazo bashyize ahagaragara rikubiyemo ishusho y’imiyoborere y’Igihugu kuva mu 1960 cyabona ubwigenge, kugeza uyu munsi.

Bavuze ko ibintu byagiye birushaho kuzamba, banenga uko Igihugu kiyobowe, harimo guhohotera abigaragambya batavuga rumwe n’ubutegetsi, gutambamira ubwisanzure bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, gushaka gushyiraho amategeko avangura, gukoresha ubucamanza no gufunga abantu binyuranyije n’amategeko.

Ibi byose Tshisekedi yavuze ko bigamije kuzamura umwuka mubi, muri iki gihe Igihugu cyitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu, yibutsa ko abafite uyu mugambi mubisha bawureka.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru