Hapfunduwe agaseke k’amakuru y’ikipe ya mbere mu Rwanda izwiho gukora ibyayo bucece

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi mushya w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (APR FC), Lt Col Richard Karasira yavuze ko uko iyi kipe yakomeje kuba nziza mu Rwanda, igomba no kubigeraho ku Mugabane wa Afurika, anavuga kimwe mu bikorwa iteganya gukora muri iki cyumweru, byari bitegerejwe na benshi.

Kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’Amatora ya Perezida wa FERWAFA umuyobozi wa APR FC yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru agaruka ku hazaza hayo ndetse n’ingingo yo kugarura abanyamahanga, yakunze kugarukwaho na benshi biganjemo abakunzi bayo, babisabye kenshi.

Izindi Nkuru

Imyaka irenze 10, APR FC itangije Polike yo gukinisha Abanyarwanda mu rwego rwo kubazamurira impano ndetse no guteza imbere abenegihugu.

Nubwo iyi kipe itahahwemye gutwara ibikombe mu Rwanda, umusaruro wayo ku ruhando mpuzamahanga uragerwa ku mushya kuko isezererwa mu marushanywa ya CAF itarenze umutaru.

APR FC mu myaka ishize umusaruro wayo ku ruhando mpuzamahanga

APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Champions League, muri 2022, yasezerewe itarenze umutaru nyuma yo gutsindwa na US Monastir ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Umukino ubanza wahuje aya makipe mu Karere ka Huye, warangiye iyi Kipe y’Ingabo itsinze igitego 1-0, mu wo kwishyura wabereye muri Tunisia ku wa 18 Nzeri 2022 itsindwa ibitego 3-0.

Uwo mwaka yari yihaye intego yo kugera mu matsinda bidasubirwaho, ariko imigambi yihaye ntiyigeze iyigeraho.

Mu mwaka wa 2020, APR FC yasezerewe na Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Umwaka wakurikiyeho Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yarijajaye itsinda Mogadishu City ibitego 2-1 ariko mu ijonjora rya kabiri ihurirayo n’uruva gusenya kuko yatsinzwe na Etoile du Sahel 5-1 mu mikino yombi. Amahirwe yari isigaranye yari ugukomeza inzira igana muri CAF Confederation Cup, ariko RS Berkane yitambitse intego zayo iyikuramo ku bitego 2-1.

Ni iki gitumye APR FC igaruka ku banyamahanga?

Tariki ya 23 Ukuboza 2022, uwari Chairman wayo, Lt Gen Mubarakh Muganga, yemeje ko iyi kipe nisohokera u Rwanda (muri uyu mwaka), hari abazongerwamo bakayifasha gushaka uko yagera kure mu mikino Nyafurika.

Uyu muyobozi yagarutse kuri ibi nyuma y’uko abakunzi b’iyi kipe bakomeje kubisaba ndetse bavuga ko gukinisha Abanyarwanda gusa bituma birara ntihabeho ihangana rigamije itsinzi mu bafana.

Kutitwara neza kuri iyi kipe y’igihugu benshi babihuza no gusubira inyuma kwa Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’ikipe y’Igihugu kuko usanga isoko ryo mu Rwanda ry’abakinnyi ari rito.

Icyizere kitaraza amasinde ku bakunzi ba APR FC

Kuri iki cyumweru, mu muhango wo gutora Perezida wa FERWAFA, itangazamakuru ryegereye Chairman mushya wa APR FC, Lt Col Richard Karasira aribwira bimwe mu biri gutekerezwa n’iyi Kipe ifite igikombe cya Shampiyona.

Lt Col Richard Karasira yavuze ko “APR FC imaze iminsi ari nziza mu Rwanda igomba no kuba nziza ku ruhando mpuzamahanga”

Ati “Tuzasinyisha abakinnyi mpuzamahanga bataje kwicira ku ntebe, kugira ngo tubashe kugera ku ntego zacu zo kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.”

Uyu muyobozi avuga ko biteguye gushaka abatoza mpuzamahanga. Ati “Bitarenze iki cyumweru turaba tubagejejeho abatoza bashya b’iyi kipe.”

APR FC igiye kugarura Abanyamahanga, biravugwa ko yatangiye kugirana ibiganiro n’umukinnyi wa Rayon Sports, Rutahizamu w’Umugande Joackiam Ojera.

Biravugwa ko iyi kipe ishobora gusezerera abakinnyi 15, mu gihe yaba yinjiye ku Isoko mpuzamahanga ryo kugura abakinnyi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru