Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo cy’ukuri guhagije cya Perezida Ruto kuri Tshisekedi wagaye Ingabo za EAC

radiotv10by radiotv10
26/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo cy’ukuri guhagije cya Perezida Ruto kuri Tshisekedi wagaye Ingabo za EAC
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Kenya, William Ruto, yasubije mugenzi we Felix Tshisekedi wakunze kugaya umusaruro w’ingabo za EAC ziri mu butumwa muri DRC, avuga ko kuva zagerayo, mu mezi 6, zakoze ibyananiranye mu myaka 30, kandi ko zagiye mu nyungu z’Abanyekongo bose.

Perezida William Ruto yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France 24, aho Umunyamakuru, yamubajije icyo avuga ku ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi akaba yarakunze kuzinenga ko ntacyo zakoze kuri M23.

Perezida William Ruto avuga ko nubwo Tshisekedi yanenze umusaruro w’izi ngabo za EAC, ariko ibikorwa n’akarere, byose bikorwa mu nyungu z’Abanyekongo bose.

Ati “Ntidushobora gutererana Abanyekongo. Ikibazo cya DRC, ni cyo cyacu. Abaturage ba DRC bakwiye ibyiza birenze ibyo bafite, bakwiye kubaho mu mahoro.”

Ruto avuga ko ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze imyaka ikabakaba 30, kandi ko akarere kadashobora gukomeza kubitera umugongo.

Ati “Ni yo mpamvu akarere kafashe icyemezo kandi tunatanga ubushobozi bwacu nk’Ibihugu […] ni akarere kacu kandi nagira ngo nkumenyeshe ko turi aba mbere, Kenya yabaye iya mbere muri ibi bikorwa mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize.”

Yavuze ko ubwo Ingabo za Kenya zagera muri DRC, mu kwezi k’Ugushyingo 2022, umutwe wa M23 wari uri mu bilometero birindwi hafi y’umujyi wa Goma.

Ati “Ariko ndakumenyesha ko habayeho guhagarika imirwano mu mezi atatu yakurikiyeho. M23 ntikiri hafi ya Goma. M23 yasubiye inyuma kandi yanagiye itera intambwe mu myanzuro yagiye ifatwa.”

Yahise anagaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’indi myanzuro iherutse gufatwa, aho Ibihugu birimo Kenya, Uganda, DRC, u Rwanda n’u Burundi biherutse kujya gusura aho M23 izajyanwa.

Ati “Hari intambwe ikomeye yatewe mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa DRC. Yego hari ibitaratungana kuko iki ntabwo ari ikibazo cy’umwaka umwe, iki ni ikibazo cy’imyaka 30.”

Yakomeje avuga ko mu cyiciro cya mbere cy’ubutumwa bw’ingabo za EAC, mu mezi atandatu, hakozwe ibyananiranye mu myaka 30, kandi hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zatanzweho amafaranga atagira ingano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + twenty =

Previous Post

Umunyarwanda yakoze ibyashobora bacye mu irushanwa rya Muzika rikomeye muri Afurika

Next Post

Hapfunduwe agaseke k’amakuru y’ikipe ya mbere mu Rwanda izwiho gukora ibyayo bucece

Related Posts

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rigikomeje guhagarara ku ntego yo gucungura Abanyekongo bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, nyuma yuko yerekanye amashusho...

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

by radiotv10
07/11/2025
0

Abasirikare 11 bo ku rwego rw’Abofisiye n’aba Sous-officiers mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo batatu bafite...

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

by radiotv10
07/11/2025
0

Eleven soldiers ranked as Officers and Sous-officiers within the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC), including three...

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni, mu Ntara ya Butanyerera amaze iminsi ahungiye...

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezida wa Mexico, Madamu Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma yuko hari ugaragaye...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hapfunduwe agaseke k’amakuru y’ikipe ya mbere mu Rwanda izwiho gukora ibyayo bucece

Hapfunduwe agaseke k’amakuru y’ikipe ya mbere mu Rwanda izwiho gukora ibyayo bucece

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.