Igisubizo cy’ukuri guhagije cya Perezida Ruto kuri Tshisekedi wagaye Ingabo za EAC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Kenya, William Ruto, yasubije mugenzi we Felix Tshisekedi wakunze kugaya umusaruro w’ingabo za EAC ziri mu butumwa muri DRC, avuga ko kuva zagerayo, mu mezi 6, zakoze ibyananiranye mu myaka 30, kandi ko zagiye mu nyungu z’Abanyekongo bose.

Perezida William Ruto yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France 24, aho Umunyamakuru, yamubajije icyo avuga ku ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi akaba yarakunze kuzinenga ko ntacyo zakoze kuri M23.

Izindi Nkuru

Perezida William Ruto avuga ko nubwo Tshisekedi yanenze umusaruro w’izi ngabo za EAC, ariko ibikorwa n’akarere, byose bikorwa mu nyungu z’Abanyekongo bose.

Ati Ntidushobora gutererana Abanyekongo. Ikibazo cya DRC, ni cyo cyacu. Abaturage ba DRC bakwiye ibyiza birenze ibyo bafite, bakwiye kubaho mu mahoro.

Ruto avuga ko ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze imyaka ikabakaba 30, kandi ko akarere kadashobora gukomeza kubitera umugongo.

Ati Ni yo mpamvu akarere kafashe icyemezo kandi tunatanga ubushobozi bwacu nkIbihugu […] ni akarere kacu kandi nagira ngo nkumenyeshe ko turi aba mbere, Kenya yabaye iya mbere muri ibi bikorwa mu kwezi kUgushyingo umwaka ushize.

Yavuze ko ubwo Ingabo za Kenya zagera muri DRC, mu kwezi k’Ugushyingo 2022, umutwe wa M23 wari uri mu bilometero birindwi hafi y’umujyi wa Goma.

Ati Ariko ndakumenyesha ko habayeho guhagarika imirwano mu mezi atatu yakurikiyeho. M23 ntikiri hafi ya Goma. M23 yasubiye inyuma kandi yanagiye itera intambwe mu myanzuro yagiye ifatwa.

Yahise anagaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’indi myanzuro iherutse gufatwa, aho Ibihugu birimo Kenya, Uganda, DRC, u Rwanda n’u Burundi biherutse kujya gusura aho M23 izajyanwa.

Ati Hari intambwe ikomeye yatewe mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa DRC. Yego hari ibitaratungana kuko iki ntabwo ari ikibazo cyumwaka umwe, iki ni ikibazo cyimyaka 30.

Yakomeje avuga ko mu cyiciro cya mbere cy’ubutumwa bw’ingabo za EAC, mu mezi atandatu, hakozwe ibyananiranye mu myaka 30, kandi hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zatanzweho amafaranga atagira ingano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru