Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyarwanda yakoze ibyashobora bacye mu irushanwa rya Muzika rikomeye muri Afurika

radiotv10by radiotv10
26/06/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umunyarwanda yakoze ibyashobora bacye mu irushanwa rya Muzika rikomeye muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Mu irushanwa rya Muzika rizwi nka ‘The Voice Africa’, umunyarwanda Rwamukwaya Theoneste uzwi nka Blaise, yatambutse mu cyiciro cyisumbuyeho, yinjiyemo agaragaje ubuhanga budasanzwe bwo kuririmba anabyina umunyerezo.

Ni mu irushanwa rimaze iminsi iri guhuza abanyempano muri Muzika bo mu Bihugu binyuranye bo ku Mugabane wa Afurika, aho abakemurampaka bariyoboye, ari abahanzi basanzwe bafite amazina aremereye muri Muzika muri Afurika, nka Awilo Longomba na Yemi Alade.

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2023, ubwo hahatanaga abo mu itsinda riyobowe n’umukemurampaka Lady Jaydee, Umunyarwanda Rwamukwaya Theoneste uzwi nka Blaise, yahanganye n’Umunya-Nigeria, Lawrence.

Aba basore baririmbye indirimbo ya Justin Timberlake yitwa ‘Mirrors’, bombi bakoze mu muhogo, barahoza, karahava, ariko Umunyarwanda Blaise akanyuzamo akumvikanisha umwihariko.

Blaise yanageze n’aho abyina umunyerezo, bisanzwe bizwi ku bahanzi b’abahanga nka Michael Jackson, binyura benshi bumvikanaga bamuha amashyi.

Ubwo bari bamaze kuririmba, aba MC bari bayoboye iki gikorwa, babajije abagiza akanama nkemurampaka, niba ntawagira icyo avuga ku miririmbire y’aba basore, ubundi Yimi Alade ahita ahaguruka, agira ati “Njye nakunze ukuntu baririmba banagira gutya [yerekana uko Blaise yabyinnye] nabikunze cyane.”

Umukemurampaka Lady Yaydee wagombaga guhitamo umwe muri aba basore, ugomba kuzamuka, yavuze ko bigoye guhitamo umwe kuko bombi baririmbye neza, ariko ko ahisemo Blaise, wahise yinjira mu cyiciro cyisumbuyeho muri iri rushanwa.

Si ubwa mbere Blaise agaragaje ubuhanga muri iri rushanwa, kuko ubwo ryari riri mu ntangiro mu kwezi gushize kwa Gicurasi, yatunguye abakemurampaka, akabaririmbira, ndetse akaza avuga ko yifuza ko bose bamwemera, bagahindukiza intebe, ndetse aza no kubikora, kubera uburyo uyu musore azi guhoza bidasanzwe.

Umunyarwanda Blaise ukomeje kwigaragaza muri The Voice Africa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − ten =

Previous Post

U Rwanda mu myanya ishimishije muri Afurika kuri raporo y’ibipimo byihagazeho mu bukungu

Next Post

Igisubizo cy’ukuri guhagije cya Perezida Ruto kuri Tshisekedi wagaye Ingabo za EAC

Related Posts

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

by radiotv10
20/06/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa uri mu bagize abakunzi benshi muri muzika nyarwanda, yatangaje ko nyuma y’imyaka 12 aba hanze y’u Rwanda,...

Chorale de Kigali yizeye kuzongera kubona Madamu Jeannette Kagame mu gitaramo cyayo

Chorale de Kigali yizeye kuzongera kubona Madamu Jeannette Kagame mu gitaramo cyayo

by radiotv10
20/06/2025
0

Chorale de Kigali ifite igitaramo mu mpere z’iki cyumweru yashimiye Madamu Jeannette Kagame waje mu gitaramo cyabo giheruka, ikavuga kandi...

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

by radiotv10
19/06/2025
0

Umunyamakuru Bianca wari uherutse kwibwa imodoka ikaza kuboneka yarakoze impanuka, yavuze ko hari amakuru yagaragaye ko umukozi we wari wayibye...

What made a popular Rwandan artist Fireman joining commission based land brokerage work

What made a popular Rwandan artist Fireman joining commission based land brokerage work

by radiotv10
18/06/2025
0

Rwandan rapper Uwimana Francis, popularly known as Fireman, has recently ventured into commission-based land brokerage, helping people buy and sell...

Igisubizo kigufi umuhanzi King James yatanze abajijwe ikibazo akunze kubazwa

Igisubizo kigufi umuhanzi King James yatanze abajijwe ikibazo akunze kubazwa

by radiotv10
18/06/2025
0

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James, yongeye kubazwa igihe azashingira urugo, avuga ko igihe kitaragera, ariko ko nikigera azabikora...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo cy’ukuri guhagije cya Perezida Ruto kuri Tshisekedi wagaye Ingabo za EAC

Igisubizo cy’ukuri guhagije cya Perezida Ruto kuri Tshisekedi wagaye Ingabo za EAC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.