Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari Itorero abayoboke baryo bisabira ko rifungwa kubera ibyo bashinja uriyobora

radiotv10by radiotv10
13/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Hari Itorero abayoboke baryo bisabira ko rifungwa kubera ibyo bashinja uriyobora
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bayoboke b’Itorero ‘Umusozi w’Ubuhungiro [SCC-Seira Community Church], ba Paruwasi ya Gisenyi iherereye mu Murenge wa Nyundo, barashinja umuyobozi waryo wanarishinze kubaryanisha, bagasaba ko rifungwa.

Ni nyuma yuko hari amatorero n’insengeo bifunzwe, bivugwaho kutuzuza ibisabwa, birimo inyubako ndetse no kuba amwe muri ayo matorero atanga inyigisho ziyobya rubanda.

Bamwe mu bayoboke b’iri Torero, bavuga ko bamaze igihe birya bakimara ngo bubake iyi nzu y’Imana, ariko ko Bishop Mutabaruka Aphrodis warishinze ari na we urikuriye, abazanamo umwiryane, bagashingira ku kuba yarabahaye umushumba ndetse bakamwishimira kubera uburyo abigisha, ariko akaba yaramwirukanye.

Umwe mu bayoboke ati “Bishop n’umushumba bapfa iki twe turi hasi tuzamenya bari kutwerekeza he? Niba aduhaye Pasiteri tukamukunda kuko atuyobora neza, amwirukaniye iki?”

Mukagatare Alphonsine na we yagize ati “Bamutuzanira kuki batumenyesheje bakatubwira ko nibajya kumujyana bazatumenyesha, kuki babikora mu kavuyo atadusezeye?”

Aba bayoboke bavuga ko akajagari kari mu Itorero ryabo, gakwiye gutuma na ryo riba rifunzwe, rikabanza rikajya ku murongo nk’uko byakorewe izindi nsengero n’Amatorero bivugwamo ibibazo.

Umuyobozi Mukuru w’iri torero rya Seira Communty Church, Bishop Mutabaruka Aphrodis yahakanye ibyo kuba muri iri torero hari ibibazo. Ati “Njye nk’umuyobozi Mukuru w’Itorero, nkubwiye ko ntakibazo gihari rwose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyiransengiyumva Monique yavuze ko ubuyobozi bwakiriye ibibazo bivugwa muri iri torero nyuma yuko uwari Umushumba w’iyi Paruwasi ahagaritswe.

Yagize ati “Ni urufunguzo umuzamu yari afite yanga kurutanga kuko ngo atigeze ahembwa, bamusabye kurutanga rero avuga ko yabanza agahembwa gusa twabumvikanishije, ikindi abakiristu bibazaga impamvu Pasiteri wabo ngo atabasezeye, tubabwira ko naboneka azaza kubasezera.”

Nubwo bamwe mu bayoboke b’iri Torero basaba ko Leta yaba ihagaritse uru rusengero kugira ngo amakimbirane ajyanye n’imiyoborere y’iyi Paruwasi abanze akemurwe, hari n’abaturage baruturiye uru rusengero bibaza impamvu rwo rutafunzwe nyamara hari byinshi rukibura.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Bosco says:
    1 year ago

    Hhhhh nangatangaye Atari Kwa MUTABARUKA kuva cyera abo ndabazi Aho bahagiye vuba ninduru ibyabo uwo Bishop afashwa nabazungu yirirwa acuruza aba christo imfashanyo azirira hhh

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 11 =

Previous Post

BREAKING: RDF yagize icyo ivuga ku musirikare wayo wishe abantu batanu abarasiye mu Kabari

Next Post

Amakuru agezweho ku wari Gitifu umaze iminsi avugwaho guhangana na Mayor

Related Posts

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

There’s a competition happening among young people today, quiet, invisible, and rarely admitted. No one announces it. No one sets...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

IZIHERUKA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It
IMIBEREHO MYIZA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Havutse izindi mpaka hagati ya ‘Mayor’ na Gitifu bagarutsweho cyane ibyabo bikinjirwamo n’inzego zikomeye

Amakuru agezweho ku wari Gitifu umaze iminsi avugwaho guhangana na Mayor

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.