Bamwe mu bayoboke b’Itorero ‘Umusozi w’Ubuhungiro [SCC-Seira Community Church], ba Paruwasi ya Gisenyi iherereye mu Murenge wa Nyundo, barashinja umuyobozi waryo wanarishinze kubaryanisha, bagasaba ko rifungwa.
Ni nyuma yuko hari amatorero n’insengeo bifunzwe, bivugwaho kutuzuza ibisabwa, birimo inyubako ndetse no kuba amwe muri ayo matorero atanga inyigisho ziyobya rubanda.
Bamwe mu bayoboke b’iri Torero, bavuga ko bamaze igihe birya bakimara ngo bubake iyi nzu y’Imana, ariko ko Bishop Mutabaruka Aphrodis warishinze ari na we urikuriye, abazanamo umwiryane, bagashingira ku kuba yarabahaye umushumba ndetse bakamwishimira kubera uburyo abigisha, ariko akaba yaramwirukanye.
Umwe mu bayoboke ati “Bishop n’umushumba bapfa iki twe turi hasi tuzamenya bari kutwerekeza he? Niba aduhaye Pasiteri tukamukunda kuko atuyobora neza, amwirukaniye iki?”
Mukagatare Alphonsine na we yagize ati “Bamutuzanira kuki batumenyesheje bakatubwira ko nibajya kumujyana bazatumenyesha, kuki babikora mu kavuyo atadusezeye?”
Aba bayoboke bavuga ko akajagari kari mu Itorero ryabo, gakwiye gutuma na ryo riba rifunzwe, rikabanza rikajya ku murongo nk’uko byakorewe izindi nsengero n’Amatorero bivugwamo ibibazo.
Umuyobozi Mukuru w’iri torero rya Seira Communty Church, Bishop Mutabaruka Aphrodis yahakanye ibyo kuba muri iri torero hari ibibazo. Ati “Njye nk’umuyobozi Mukuru w’Itorero, nkubwiye ko ntakibazo gihari rwose.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyiransengiyumva Monique yavuze ko ubuyobozi bwakiriye ibibazo bivugwa muri iri torero nyuma yuko uwari Umushumba w’iyi Paruwasi ahagaritswe.
Yagize ati “Ni urufunguzo umuzamu yari afite yanga kurutanga kuko ngo atigeze ahembwa, bamusabye kurutanga rero avuga ko yabanza agahembwa gusa twabumvikanishije, ikindi abakiristu bibazaga impamvu Pasiteri wabo ngo atabasezeye, tubabwira ko naboneka azaza kubasezera.”
Nubwo bamwe mu bayoboke b’iri Torero basaba ko Leta yaba ihagaritse uru rusengero kugira ngo amakimbirane ajyanye n’imiyoborere y’iyi Paruwasi abanze akemurwe, hari n’abaturage baruturiye uru rusengero bibaza impamvu rwo rutafunzwe nyamara hari byinshi rukibura.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10
Hhhhh nangatangaye Atari Kwa MUTABARUKA kuva cyera abo ndabazi Aho bahagiye vuba ninduru ibyabo uwo Bishop afashwa nabazungu yirirwa acuruza aba christo imfashanyo azirira hhh