Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari urujijo nyuma yuko mu Kagari kamwe habonetse imirambo 2 irimo uwasanzwe hafi y’Ibiro by’Akagari

radiotv10by radiotv10
09/10/2024
in MU RWANDA
0
Hari urujijo nyuma yuko mu Kagari kamwe habonetse imirambo 2 irimo uwasanzwe hafi y’Ibiro by’Akagari
Share on FacebookShare on Twitter

Umurambo w’umugabo utaramenyekana imyirondoro wasanzwe umanitse mu giti hafi y’Ibiro by’Akagari k’Umuganda mu Murenge wa Gisenyi, ukaba ari n’uwa kabiri ubonetse mu Kagari kamwe mu gihe cy’icyumweru kimwe, byatumye bamwe bakeka ko atari ukwiyahura, ahubwo ko baba bishwe.

Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, ni uw’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 utabashije guhita amenyekana imyirondoro.

Uyu murambo wabonetse mu Mudugudu wa Rubavu mu Kagari ka Rubavu, hafi y’Ibiro by’Akagari k’Umuganda, byubatse mu rugabano rw’aka Kagari n’aka Rubavu, kabonetsemo uyu murambo.

Umubiri w’uyu mugabo ubaye uwa kabiri ubonetse muri aka Kagari ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, byanatumye abatuye muri aka gace, bavuga ko hari ikibazo cy’umutekano mucye, kuko bakeka ko aba bantu baba bishwe n’abagizi ba nabi.

Ni mu gihe umurambo wa mbere, ari uw’Umusore wabonetse mu nzu yabagamo, nyuma y’iminsi ibiri yari ishize bari kumushakisha baramuhebye.

Umubiri w’uyu musore wabonetse ku wa Kane w’icyumweru gishize, abaturage n’inzego basanze ukase umutwe, byanatumye bakeka ko yaba yishwe aho kuba ariyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco avuga ko amakuru y’iboneka ry’uyu murambo yageze ku buyobozi mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Ati “Aho twabimenyeye rero twahageze, turakurikirana, ariko inzego z’Igihugu cyacu zirakorana, ubwo twamenyesheke inzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo zidufashe gukurikirana, ubu dutegereje ikizava mu iperereza.”

Ku mpungenge z’abaturage bafite ko imfu z’aba bantu zaba zifite abagizi ba nabi baziri inyuma ku buryo haba hari impungenge z’umutekano mucye, uyu muyobozi yavuze ko bizagaragazwa n’iperereza rizakorwa.

Ati “Hariya rero ni ahantu hasa nk’ahegereye umusozi wa Rubavu, ntabwo nshobora kwemeza ngo umuntu yishwe cyangwa se ntiyishwe ahubwo cyo dutegereje n’ibizava mu iperereza, ariko icyo twakwizeza abaturage, ni umutekano […] dufite irondo, dufite urwego rwa DASSO, ibitugoye duhamagara izindi nzego z’umutekano.”

Uyu muyobozi yizeza ko inzego zikomeza gukurikirana kugira ngo zimenye niba hari abihishe inyuma y’impfu z’aba bantu, cyangwa niba ari abaturage biyambura ubuzima.

Abaturage bavuga ko hari impungenge kuko mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa habonetse imirambo ibiri mu Kagari kamwe

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − three =

Previous Post

USA: Ubuzima burasa n’ubwahagaze muri Florida kubera amakuru bakiriye yazamuye ubwoba

Next Post

Perezida Kagame ntiyumva impamvu urujya n’uruza mu Bihugu bya Afurika rugicumbagira kandi byitana ibivandimwe

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda
AMAHANGA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame ntiyumva impamvu urujya n’uruza mu Bihugu bya Afurika rugicumbagira kandi byitana ibivandimwe

Perezida Kagame ntiyumva impamvu urujya n’uruza mu Bihugu bya Afurika rugicumbagira kandi byitana ibivandimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.