Umurambo w’umugabo utaramenyekana imyirondoro wasanzwe umanitse mu giti hafi y’Ibiro by’Akagari k’Umuganda mu Murenge wa Gisenyi, ukaba ari n’uwa kabiri ubonetse mu Kagari kamwe mu gihe cy’icyumweru kimwe, byatumye bamwe bakeka ko atari ukwiyahura, ahubwo ko baba bishwe.
Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, ni uw’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 utabashije guhita amenyekana imyirondoro.
Uyu murambo wabonetse mu Mudugudu wa Rubavu mu Kagari ka Rubavu, hafi y’Ibiro by’Akagari k’Umuganda, byubatse mu rugabano rw’aka Kagari n’aka Rubavu, kabonetsemo uyu murambo.
Umubiri w’uyu mugabo ubaye uwa kabiri ubonetse muri aka Kagari ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, byanatumye abatuye muri aka gace, bavuga ko hari ikibazo cy’umutekano mucye, kuko bakeka ko aba bantu baba bishwe n’abagizi ba nabi.
Ni mu gihe umurambo wa mbere, ari uw’Umusore wabonetse mu nzu yabagamo, nyuma y’iminsi ibiri yari ishize bari kumushakisha baramuhebye.
Umubiri w’uyu musore wabonetse ku wa Kane w’icyumweru gishize, abaturage n’inzego basanze ukase umutwe, byanatumye bakeka ko yaba yishwe aho kuba ariyahuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco avuga ko amakuru y’iboneka ry’uyu murambo yageze ku buyobozi mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Ati “Aho twabimenyeye rero twahageze, turakurikirana, ariko inzego z’Igihugu cyacu zirakorana, ubwo twamenyesheke inzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo zidufashe gukurikirana, ubu dutegereje ikizava mu iperereza.”
Ku mpungenge z’abaturage bafite ko imfu z’aba bantu zaba zifite abagizi ba nabi baziri inyuma ku buryo haba hari impungenge z’umutekano mucye, uyu muyobozi yavuze ko bizagaragazwa n’iperereza rizakorwa.
Ati “Hariya rero ni ahantu hasa nk’ahegereye umusozi wa Rubavu, ntabwo nshobora kwemeza ngo umuntu yishwe cyangwa se ntiyishwe ahubwo cyo dutegereje n’ibizava mu iperereza, ariko icyo twakwizeza abaturage, ni umutekano […] dufite irondo, dufite urwego rwa DASSO, ibitugoye duhamagara izindi nzego z’umutekano.”
Uyu muyobozi yizeza ko inzego zikomeza gukurikirana kugira ngo zimenye niba hari abihishe inyuma y’impfu z’aba bantu, cyangwa niba ari abaturage biyambura ubuzima.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10