Haribazwa impamvu hari Abanyarwanda bagitsimbaraye ku kwizigamira bya gakondo kandi Banki zaragwiriye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda iremeranya na Banki y’Isi ko hari ikigomba gukorwa kugira ngo umubare w’Abaturarwanda bizigamira mu buryo buzwi biyongere, kuko hakiri benshi bagikomeje gukoresha uburyo bwa gakondo burimo n’ibimina.

Banki y’Isi igaragaza ko u Rwanda rukomeje gukoresha imbaraga zikomeye mu kuvana ubukungu mu bihe bitoroshye, bikanashimangirwa no kuba ubukungu bwarwo butanga icyizere cyo gusohoka mu ngaruka za COVID-19 no guhangana n’ingaruka z’intambara ziri mu mahanga.

Izindi Nkuru

Icyakora Dr Sahr Kpundeh uyobora ishami rya Banki y’Isi mu Rwanda, avuga ko kugira ngo ubukungu bw’iki Gihugu bukomeze muri iki cyerekezo ndetse bubashe no gushikama mu bihe by’ibibazo; hakeneye gushyira imbaraga mu kongera umubare w’Abaturarwanda bizigamira mu buryo buzwi.

Ati “U Rwanda rufite imbogamizi mu gukusanya ubwizigamire bw’imbere mu Gihugu, nyamara byafasha ishoramari ry’abikorera, bikanafasha Igihugu kugabanya amafaranga gisaba mu muhanga.”

Yakomeje agira ati “Nubwo hashyizwe imbaraga mu gushishikariza abantu kwizigamira mu buryo buzwi; umubare w’abizagamira mu Rwanda uracyari mucye ushingiye ku rugero abandi bagezeho.”

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’igenamigambi ushinzwe Ishoramari rya Leta, Jeanine Munyeshuli yavuze ko imibare igaragaza ko hakiri urugendo rwo kongera umubare w’abizigamira mu Rwanda.

Yavuze ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, hari hafashwe umuhigo wo kongera abizigamira, bakava ku 10.5% bariho muri 2017 bakagera kuri 23% muri 2024.

Ati “Muri 2022 ubwizigamire bwari bugize 20% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu, bivuze ko hakiri byinshi byo gukora. Abantu bakomeje kwizigamira mu buryo bwa gakondo kuruta kujya muri banki. Tugomba kwibaza igituma bahitamo ubwo buryo, tukareba inyungu bakuramo, byaba ngombwa abafata ibyemezo bakareba uko bashyira ubwo buryo mu ikoranabuhanga.”

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Dianne Karusisi avuga ko Banki na zo zigomba kugira icyo zikora kugira ngo abaturage bazitabire, icyakora zikavuga ko zigomba kubikora zitabangamiye uburyo abaturage basanzwe bakoresha.

Yagize ati “Sintekereza ko uburyo bwa gakondo ari bubi. Ntabwo navuga ko tugiye guhindura ubwo buryo, ahubwo icyo tugomba gukora; ni ugushyiraho uburyo bukurura buri muntu. Ntitugomba gutegereza ko umuntu abanza gutera imbere ngo adusange; ahubwo twebwe tugomba kumusanga aho ari, tukamuganiriza, twamara kumwumvisha inyungu abifitemo tugashyiraho uburyo bumuzana.”

Nubwo izi nzego ziyemeza ko zigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage babone banki nk’amahitamo ya mbere yo kwizigamira; amahitamo akomeje kugabanuka. Hari banki zikomeje kwihuza.

Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Munyana Hakuziyaremye; yagize icyo avuga ku kwihuza kw’izi banki.

Ati “konte ntizagabanutse kubera ko banki zishyize hamwe. Ikindi iyo banki ebyiri zishyize hamwe zikagira ingufu zo gutanga inguzanyo nyinshi kurushaho; nta kibi tubonamo ku isoko. Ikibi ni uko habaho banki nke cyane zikajya zumvikana ku biciro. Aho ni ho nka Banki Nkuru y’Igihugu inashinzwe kugenzura amabanki twabona ari ikibazo. Ibyo ntiturabibona.”

Banki y’Isi ivuga ko u Rwanda nirutera intambwe yo kongera umubare w’abantu bizigamira; bizatuma urwego rw’abikorera rurushaho gukomera, bikanazana andi mahirwe yo gukomeza kubaka ubukungu bushingiye ku benegihugu; bikanagabanya ingano y’inkunga n’inguzanyo z’amahanga u Rwanda rusaba mu bihe by’ibibazo by’ubukungu.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru