• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

radiotv10by radiotv10
17/06/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’amadovize n’ibihano ku bayakoresha batarabiherewe uburenganzira, birimo kuzajya bacibwa amande ya miliyoni 10 Frw ku bazaba bafatiwe bwa mbere mu gushyiraho ibiciro muri aya mafaranga y’amanyamahanga.

Aya mabwiriza n’ibihano byatangajwe na Banki Nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, aho aya mabwiriza ahindura ayari asanzweho yashyizweho muri 2022. Aya mabwiriza yasohotse mu igazeti ya Leta idasanzwe yo ku ya 30 Gicurasi 2025.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko “Usibye kwishyuza ibicuruzwa cyangwa serivisi byoherejwe cyangwa byatumijwe hanze y’u Rwanda, cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa n’amahoteli, Kazino (casinos), ibigo by’ubukerarugendo, amaduka adasora (duty-free), n’amashuri mpuzamahanga mu gihe yishyurana n’abadatuye mu Gihugu, umuntu ku giti cye cyangwa ikigo bashyiraho ibiciro ku bicuruzwa cyangwa serivisi, cyangwa bakora ibikorwa by’ubucuruzi mu madovize (amafaranga y’amahanga), nta burenganzira babiherewe na BNR baba bakoze ikosa ryo mu rwego rw’ubutegetsi riteganyirijwe ibihano…”

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda bwagaragaje ibihano by’amafaranga, aho nko ku bazajya bafatirwa mu ikosa ryo gushyira ibiciro mu madovize, uzajya abifatirwamo ku nshuro ya mbere azajya acibwa miliyoni 5 Frw, mu gihe ufashwe bwa kabiri akazajya acibwa miliyoni 10 Frw.

Naho abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu madovize, bazajya bacibwa 50% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa igihe afashwe bwa mbere, n’100% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa, igihe afashwe bwa kabiri n’izindi nshuro zikurikiraho.

Nanone kandi BNR yagaragaje ko abazajya bategura cyangwa bakagira uruhare mu cyamunara igakorwa mu madovize, nabo bazajya bahanwa, aho bazajya bacibwa amafaranga anagana na 50% by’ayakoreshejwe mu cyamunara.

Banki Nkuru y’u Rwanda yaboneyeho gutanga ubutumwa igira iti “BNR iributsa kandi abantu bose n’ibigo bitandukanye kwirinda kujya muri ibi bikorwa nta burenganzira babifitiye.”

BNR ivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gukomeza kuzuza inshingano zayo yo kurinda agaciro kifaranga ry’u Rwanda, ikizeza ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, izakomeza kurwanya ibi bikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 11 =

Previous Post

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

Next Post

Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.