Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hashyizweho Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri izagenzura uko abatujwe mu midugudu babayeho

radiotv10by radiotv10
29/12/2021
in MU RWANDA
0
Hashyizweho Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri izagenzura uko abatujwe mu midugudu babayeho
Share on FacebookShare on Twitter

Sena y’u Rwanda yashyizeho Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri ishinzwe kwiga ku bibazo biri mu midugudu y’Ikitegererezo n’indi midugudu ituzwamo abadafite aho baba yakunze kuvugwamo ibibazo byanatumye bamwe bifuza kuva muri iyo midugudu bagasubira aho babaga.

Iki cyemezo cyo gushyiraho Komisiyi idasanzwe y’Abasenateri, cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira n’Inteko Rusange ya Sena.

Iyi Komisiyo idasanzwe ishinzwe kureba ibibazo binyuranye biri mu midugudu yaba iy’Icyitegererezo (IDP Model Villages) n’indi midugudu Leta ituzamo abantu mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abadafite aho baba.

Iyi Komisiyo idasanzwe kandi izagenzura imiterere n’ibikorwa remezo biri mu midugudu nk’Amazi, amashanyarazi, inyubako, biogaz n’imihanda.

Izanagenzura kandi imibereho y’abatujwe mu midugudu harebwa ibijyanye n’ubuzima, gahunda z’iterambere, uburezi, imyidagaduro n’ibindi.

Komisiyo idasanzwe izanareba ibijyanye n’imibanire y’abatuye mu midugudu, uko bakemura amakimbirane na gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Izanasuzuma kandi ibijyanye n’imiyoborere, n’uko abayituyemo basobanurirwa uruhare rwabo mu gufata neza ibyo bahawe no kwiteza imbere.

Ni komisiyo igizwe n’Abasenateri batandatu ari bo Mureshyankwano Mari Rose akaba ari na we Perezida wayo, Nsengiyumva Fulgence akaba ari Visi Perezida ndetse n’abandi bayigize ari bo Mupenzi Georges, Kanziza Epiphanie, Dr Havugimana Emmanuel na Uwera Pelagie.

Mureshyankwano Marie Rose yatangaje ko bagiye kumanuka bakajya muri imwe mu midugudu yatujwemo Abanyarwanda kugira ngo barebe imibereho yabo.

Ati “Icy’ingenzi kizaba kitujyanye muri iyi midugudu nk’Abasenateri ni ukureba uburyo abatujwe muri iyi midugudu byahinduye ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza, tukareba ibibazo byaba birimo.”

Yavuze ko mu byo bazareba harimo imibereho y’abayitujwemo, imibanire hagati yabo “niba abana babo biga, niba babungabunga ibikorwa remezo bahawe ndetse tukanareba niba ibikorwa remezo byagombaga gushyirwamo byarashyizwemo.”

Abatujwe muri iyi midugudu kandi bahabwa ibikorwa bizabafasha kubaho nko korozwa amatungo maremare ndetse n’amagufi ndetse bakubakirwa n’ibiraro byo kuyororeramo.

Hon Mureshyankwano avuga ko bazagenzura niba ibi bikorwa koko byarahinduye ubuzima bw’aba baturage.

Ati “Ariko tuzanamenya ibibazo biri muri iyo Midugudu nk’uko biri mu nshingano za Sena tugire inama Guverinoma ku cyakorwa kugira ngo icyatumye iyo Midugudu yubakwa kigerweho nk’uko yubatswe hifuzwako abahatujwe ubuzima bwabo buba bwiza bakanarushaho kwiteza imbere.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 3 =

Previous Post

Kigali: Basanze umugabo yapfiriye mu gishanga bikekwa ko na we yazize inzoga y’inkorano

Next Post

Nyanza: Yagiye gukoresha imodoka mu igaraje ayakije ihita ishya irakongoka

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

IZIHERUKA

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba
IMIBEREHO MYIZA

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

22/10/2025
Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Yagiye gukoresha imodoka mu igaraje ayakije ihita ishya irakongoka

Nyanza: Yagiye gukoresha imodoka mu igaraje ayakije ihita ishya irakongoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.