Hashyizweho Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri izagenzura uko abatujwe mu midugudu babayeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sena y’u Rwanda yashyizeho Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri ishinzwe kwiga ku bibazo biri mu midugudu y’Ikitegererezo n’indi midugudu ituzwamo abadafite aho baba yakunze kuvugwamo ibibazo byanatumye bamwe bifuza kuva muri iyo midugudu bagasubira aho babaga.

Iki cyemezo cyo gushyiraho Komisiyi idasanzwe y’Abasenateri, cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira n’Inteko Rusange ya Sena.

Izindi Nkuru

Iyi Komisiyo idasanzwe ishinzwe kureba ibibazo binyuranye biri mu midugudu yaba iy’Icyitegererezo (IDP Model Villages) n’indi midugudu Leta ituzamo abantu mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abadafite aho baba.

Iyi Komisiyo idasanzwe kandi izagenzura imiterere n’ibikorwa remezo biri mu midugudu nk’Amazi, amashanyarazi, inyubako, biogaz n’imihanda.

Izanagenzura kandi imibereho y’abatujwe mu midugudu harebwa ibijyanye n’ubuzima, gahunda z’iterambere, uburezi, imyidagaduro n’ibindi.

Komisiyo idasanzwe izanareba ibijyanye n’imibanire y’abatuye mu midugudu, uko bakemura amakimbirane na gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Izanasuzuma kandi ibijyanye n’imiyoborere, n’uko abayituyemo basobanurirwa uruhare rwabo mu gufata neza ibyo bahawe no kwiteza imbere.

Ni komisiyo igizwe n’Abasenateri batandatu ari bo Mureshyankwano Mari Rose akaba ari na we Perezida wayo, Nsengiyumva Fulgence akaba ari Visi Perezida ndetse n’abandi bayigize ari bo Mupenzi Georges, Kanziza Epiphanie, Dr Havugimana Emmanuel na Uwera Pelagie.

Mureshyankwano Marie Rose yatangaje ko bagiye kumanuka bakajya muri imwe mu midugudu yatujwemo Abanyarwanda kugira ngo barebe imibereho yabo.

Ati “Icy’ingenzi kizaba kitujyanye muri iyi midugudu nk’Abasenateri ni ukureba uburyo abatujwe muri iyi midugudu byahinduye ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza, tukareba ibibazo byaba birimo.”

Yavuze ko mu byo bazareba harimo imibereho y’abayitujwemo, imibanire hagati yabo “niba abana babo biga, niba babungabunga ibikorwa remezo bahawe ndetse tukanareba niba ibikorwa remezo byagombaga gushyirwamo byarashyizwemo.”

Abatujwe muri iyi midugudu kandi bahabwa ibikorwa bizabafasha kubaho nko korozwa amatungo maremare ndetse n’amagufi ndetse bakubakirwa n’ibiraro byo kuyororeramo.

Hon Mureshyankwano avuga ko bazagenzura niba ibi bikorwa koko byarahinduye ubuzima bw’aba baturage.

Ati “Ariko tuzanamenya ibibazo biri muri iyo Midugudu nk’uko biri mu nshingano za Sena tugire inama Guverinoma ku cyakorwa kugira ngo icyatumye iyo Midugudu yubakwa kigerweho nk’uko yubatswe hifuzwako abahatujwe ubuzima bwabo buba bwiza bakanarushaho kwiteza imbere.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru