Hasobanuwe ibimenyetso bishingirwaho mu gushinja uregwa kwica umwana wababaje benshi yari abereye mukase

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rubanza ruregwamo Marie Chantal Mukanzabarushimana ukekwaho kwica umwana witwa Akeza Elsie Rutiyomba, yari abereye mukase, Ubushinjacyaha bwasobanuye ibimenyetso buheraho bumushinja gukora iki cyaha.

Uru rubanza rwabaye kuri wa Gatanu tariki 07 Nyakanga 2023 nyuma y’uko rusubitswe inshuro zinyuranye, rwatangiye Urukiko rubaza uruhande rw’Uregwa niba rwarasomye ikirego cy’Ubushinjacyaha, bari basabiye umwanya.

Izindi Nkuru

Nyuma y’uko umunyamategeko wunganira uregwa agaragaje izindi nzitizi, Urukiko rwanzuye ko urubanza ruba kuko zitari zifite ishingiro, rutangira rubaza uregwa niba aburana yemera icyaha, asubiza ko atakemera.

Icyaha gishinjwa Marie Chantal Mukanzabarushimana, cyabaye tariki 14 Mutarama 2022 ubwo Akeza Elsie Rutiyomba wari umaze iminsi micye aje kubana na se ndetse n’uyu mukse, bamusangaga mu itanki y’amazi yapfuye mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ibimenyetso bushingiraho bushinja uregwa iki cyaha, buvuga ko mu iperereza ryakozwe, ryagaragaje ko uyu mwana atapfuye yishwe n’amazi yo muri icyo kidomoro cya Litiro 200, ahubwo ko yishwe agashyirwamo yamaze gupfa.

Bwavuze ko ubwo nyakwigendera yapfaga, Mukase [uregwa] yatumye umukozi wo mu rugo kujya guhaha, amusaba gushaka amagi y’amanyarwanda, ariko ko wari umugambi wo kugira ngo uyu mukozi atinde ashaka ayo magi, ubundi ngo abone uko ashyira mu bikorwa uwo mugambi.

Uyu mukozi yasize Akeza [nyakwigendera] ari kumwe na mukase Mukanzabarushimana, aho agarukiye babisikana asohoka mu rugo, asanga undi mwana wabo ari kurira, uyu mukozi abanza kumuhoza, nyuma aza gushakisha Akeza aramubura, aza kumubona yarohamye muri icyo kidomoro cy’amazi.

Ubushinjacyaha buvuga ko raporo yakozwe nyuma y’isuzuma ry’umubiri wa nyakwigendera, yagaragaje ko uyu mwana atishwe no kurohama mu mazi, ndetse ko nta n’ikintu basanze mu mazi, ku buryo nyakwigendera yaba yarakiguyemo ajya kugishasha.

Ubushinjacyaha kandi bushingira ku byatangajwe n’abatangabuhamya barimo Nirere Dative wari umukozi wo mu rugo rw’uregwa, ndetse n’abaturanyi, bavuze ko Mukanzabarushimana yakundaga kugirana amakimbirane n’umugoabo we, bapfa ko yakundaga uwo mwana batari bahuriyeho.

Uregwa abajijwe icyo avuga ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha, yavuze ko ibimenyetso byatanzwe bihabanye n’ukuri, ngo ahubwo ko nyakwigendera yishwe no kurohama mu mazi yari muri icyo kidomoro. Yagize ati Ikiriho ni uko umwana yishwe n’amazi, kandi koko birababaje.

Mukanzabarushimana yahakanye ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha ko yatumye umukozi amagi y’amanyarwanda agamije ko atinda, ahubwo ko yifuzaga ko nyakwigendera azajya arya ayo magi.

Mu mvugo yumvikanamo gushinja umukozi, uregwa yavuze ko babisikanye mu rugo, agiye kwa muganga, ndetse ko yasize ari kumwe n’abana babiri.

Agaruka kuri raporo yagaragaje ko umwana atishwe no kurohama mu mazi, Mukanzabarushimana yavuze ko iyo aba ari we wamwishe hatari kubura ikigaragaza uburyo namukozeho, kuba yaragaragaje ko umwana yishwe akanarohamishwa, ntabwo bigaragazwa ko ari njyewe wabikoze.

Yavuze ko n’ubuhamya bw’abatangabuhamya, atabwemera, ahubwo ko babutanze buririye kuri ibi byago na we byamubabaje kuko nyakwigendera yari nk’umwana we.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru