Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe ibimenyetso bishingirwaho mu gushinja uregwa kwica umwana wababaje benshi yari abereye mukase

radiotv10by radiotv10
07/07/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo Marie Chantal Mukanzabarushimana ukekwaho kwica umwana witwa Akeza Elsie Rutiyomba, yari abereye mukase, Ubushinjacyaha bwasobanuye ibimenyetso buheraho bumushinja gukora iki cyaha.

Uru rubanza rwabaye kuri wa Gatanu tariki 07 Nyakanga 2023 nyuma y’uko rusubitswe inshuro zinyuranye, rwatangiye Urukiko rubaza uruhande rw’Uregwa niba rwarasomye ikirego cy’Ubushinjacyaha, bari basabiye umwanya.

Nyuma y’uko umunyamategeko wunganira uregwa agaragaje izindi nzitizi, Urukiko rwanzuye ko urubanza ruba kuko zitari zifite ishingiro, rutangira rubaza uregwa niba aburana yemera icyaha, asubiza ko atakemera.

Icyaha gishinjwa Marie Chantal Mukanzabarushimana, cyabaye tariki 14 Mutarama 2022 ubwo Akeza Elsie Rutiyomba wari umaze iminsi micye aje kubana na se ndetse n’uyu mukse, bamusangaga mu itanki y’amazi yapfuye mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ibimenyetso bushingiraho bushinja uregwa iki cyaha, buvuga ko mu iperereza ryakozwe, ryagaragaje ko uyu mwana atapfuye yishwe n’amazi yo muri icyo kidomoro cya Litiro 200, ahubwo ko yishwe agashyirwamo yamaze gupfa.

Bwavuze ko ubwo nyakwigendera yapfaga, Mukase [uregwa] yatumye umukozi wo mu rugo kujya guhaha, amusaba gushaka amagi y’amanyarwanda, ariko ko wari umugambi wo kugira ngo uyu mukozi atinde ashaka ayo magi, ubundi ngo abone uko ashyira mu bikorwa uwo mugambi.

Uyu mukozi yasize Akeza [nyakwigendera] ari kumwe na mukase Mukanzabarushimana, aho agarukiye babisikana asohoka mu rugo, asanga undi mwana wabo ari kurira, uyu mukozi abanza kumuhoza, nyuma aza gushakisha Akeza aramubura, aza kumubona yarohamye muri icyo kidomoro cy’amazi.

Ubushinjacyaha buvuga ko raporo yakozwe nyuma y’isuzuma ry’umubiri wa nyakwigendera, yagaragaje ko uyu mwana atishwe no kurohama mu mazi, ndetse ko nta n’ikintu basanze mu mazi, ku buryo nyakwigendera yaba yarakiguyemo ajya kugishasha.

Ubushinjacyaha kandi bushingira ku byatangajwe n’abatangabuhamya barimo Nirere Dative wari umukozi wo mu rugo rw’uregwa, ndetse n’abaturanyi, bavuze ko Mukanzabarushimana yakundaga kugirana amakimbirane n’umugoabo we, bapfa ko yakundaga uwo mwana batari bahuriyeho.

Uregwa abajijwe icyo avuga ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha, yavuze ko ibimenyetso byatanzwe bihabanye n’ukuri, ngo ahubwo ko nyakwigendera yishwe no kurohama mu mazi yari muri icyo kidomoro. Yagize ati “Ikiriho ni uko umwana yishwe n’amazi, kandi koko birababaje.”

Mukanzabarushimana yahakanye ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha ko yatumye umukozi amagi y’amanyarwanda agamije ko atinda, ahubwo ko yifuzaga ko nyakwigendera azajya arya ayo magi.

Mu mvugo yumvikanamo gushinja umukozi, uregwa yavuze ko babisikanye mu rugo, agiye kwa muganga, ndetse ko yasize ari kumwe n’abana babiri.

Agaruka kuri raporo yagaragaje ko umwana atishwe no kurohama mu mazi, Mukanzabarushimana yavuze ko iyo aba ari we wamwishe hatari “kubura ikigaragaza uburyo namukozeho, kuba yaragaragaje ko umwana yishwe akanarohamishwa, ntabwo bigaragazwa ko ari njyewe wabikoze.”

Yavuze ko n’ubuhamya bw’abatangabuhamya, atabwemera, ahubwo ko babutanze buririye kuri ibi byago na we byamubabaje kuko nyakwigendera yari nk’umwana we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + two =

Previous Post

Tshisekedi yongeye kubwizwa ukuri kumurya mu matwi akwirengagiza yitwaje u Rwanda

Next Post

Kenya: Abigaragambyaga bahuye n’uruva gusenya batari biteguye

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Abigaragambyaga bahuye n’uruva gusenya batari biteguye

Kenya: Abigaragambyaga bahuye n’uruva gusenya batari biteguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.