Tshisekedi yongeye kubwizwa ukuri kumurya mu matwi akwirengagiza yitwaje u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa wagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo, yavuze ko Perezida Tshisekedi agomba kwemera ko habaho ibiganiro ku bibazo byo mu burasirazuba bw’Igihugu cye, we akavuga ko atabyanze, ahubwo ko ngo byatewe n’imyitwarire y’u Rwanda.

Ingaruka z’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo; ndetse n’uburyo bushobora kuzishyiraho iherezo; ni kimwe mu byaranze ibiganiro bya Perezida Cyril Matamela Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika ya Democracy ya Congo.

Izindi Nkuru

Ramapfosa uri i Kinshasa yavuze ko Perezida Tshisekedi agomba gushyira imbere inzira y’ibiganiro kuko ari bwo buryo bwemejwe n’abahanga nk’inzira yizewe yo gukemura ibibazo.

Yagize ati “Iyo abantu bicaye bashakira hamwe uburyo bwo kubikemura. Kiriya kibazo cy’umutekano mucye kiri mu burasirazuba bwa congo; abayobozi b’ibihugu byo mu karere ndetse na Afurika Yunze Ubumwe bakiganiriyeho, SADC nayo igiye kubyinjiramo. Ibyo byose bigamije ibiganiro nshuti yanjye.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko atigeze abangamira iyi nzira, ngo ahubwo ngo byatewe n’indi impamvu irimo n’u Rwanda.

Yagize ati “Ndashaka kuvuga ko ari inshuro ya mbere numvise ko nanze ibiganiro n’u Rwanda. ndashaka kubibutsa ko u Rwanda rutavugisha ukuri ku mpamvu rwateye Congo, ahubwo bavuga ko ari ibibazo by’imbere mu Gihugu cya congo. Bavuga ko biterwa na M23 irwanya Leta kubera ibiri kuba mu Gihugu, ariko buri wese arabizi ko ari ikinyoma. U Rwanda ntirwemera ko rwateye Congo, nyamara hari raporo zibyemeza.

Birumvikana ko kuganira n’u Rwanda bigoye mu gihe rutemera uruhare rwarwo muri ibyo bibazo. Ntibagomba kudusuzugura ngo batwoherereze itsinda rito ry’abantu ngo baze kuganira na Guverinoma yigenga kandi yemewe ku rwego mpuzamahanga. U Rwanda rwo ntirushaka kujya muri ibyo biganiro, ni yo mpamvu Repubyulika Iharanira Demokarasi ya Congo idashobora kwicarana n’iryo tsinda rito batwoherereza ngo tuganire kuri iyo ngingo y’umutekano.”

Iyo nzira y’ibiganiro u Rwanda rurayemera, ariko rukavuga ko inshuro zabanje zitatanze umusaruro. Ubu ngo babihariye inzego zahawe inshingano zo kubikemura.

Perezida Paul Kagame yabivugiye muri Qatar muri Gicurasi uyu mwaka, aho yagize ati “iki kibazo cyaduhuje inshuro nyinshi, kandi dushobora no kongera…”

Aba bakuru b’Ibihugu byombi bahuriye muri Angola inshuro nyinshi, ndetse hari n’ababahurije mu biganiro, nka Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ubwo bari i New York mu Nteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Kagame na Tshisekedi kandi bagombaga guhurira i Doha muri Qatar, tariki ya 23 Mutarama 2023 ku butumire bw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ariko ntibyabaye.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru