Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids

radiotv10by radiotv10
27/09/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza wa APR FC, Umunya-Maroc Abderrahim Taleb yakomoje ku burwayi bwa rutahizamu w’iyi kipe Umunya-Burkina Faso Cheikh Djibril Ouattara wafashwe n’uburwayi bwakomeje kuba urujijo mu bakunzi bayo.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Nzeri 2025 ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo kuri Kigali Pele Stadium ari na yo stade izakiriraho Pyramids FC muri CAF Champions League.

Abakinnyi bose ba APR FC barahari usibye Djibril Ouattara wafashwe n’uburwayi ubwo ikipe ye ya APR FC yari mu mikino ya CECAFA Kagame CUP muri Tanzania.

Uburwayi bwa Ouattara bwakomeje kuba urujijo, kuko nyuma yo gukina umukino wa mbere muri CECAFA na Bumamuru FC yanatsinzemo igitego, habanje kuvugwa ko yavunitse, ubundi ko arwaye malaria.

Taleb yagize ati “Ubwo twari muri Tanzania, uyu musore yagize ikibazo cyo kutiyumva neza mu mubiri, muribuka ko yakinnye umukino ufungura CECAFA akanatsinda igitego ndetse yari mu bakinnyi beza muri uwo mukino, gusa bucyeye bwaho yahise agira umuriro ukabije ndetse atangira kubabara mu mubiri ari nako yarukaga cyane, ubwo rero byabaye ngombwa ko tumwohereza i Kigali kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho kuko uburwayi bwe bwari butangiye gukomera.”

Taleb yakomeje agira ati “Ouattara yagiye kuvurizwa mu Bitaro bya Gisirikare, magingo aya rero uyu musore afite ikiruhuko cy’icyumweru ni nayo mpamvu atazagaragara mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.”

Uyu mutoza yavuze ko nubwo badafite Ouattara, abandi bakinnyi bahari kandi biteguye guhangana n’ikipe yise ikomeye ya Pyramids FC.

APR FC izakira Pyramids mu mukino ubanza tariki 01 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pele Stadium saa 14h00, umukino wo kwishyura uzakinirwa i Cairo kuri Stade yitiriwe iya 30 Kamena, ku ya 05 Ukwakira 2025.

Djibril Ouattara umaze igihe afashwe n’uburwayi ntazagaragara mu mikino ibiri ya Pyramids
Taleb yasobanuye iby’uburwayi bwe

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

France: The Nicolas Sarkozy trial or the Roger Rabbit syndrome?

Next Post

Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

Related Posts

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, bagirana ibiganiro byibanze mu bufatanye...

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.