Wednesday, May 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe iby’undi murwari wa Marburg wabonetse mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/10/2024
in MU RWANDA
0
Amakuru mashya kuri Marburg mu Rwanda: Hasigaye umuntu umwe ukirwaye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwanda hongeye kugaragara undi muntu mushya wanduye indwara ya Marburg, watumye imibare y’abari kuvurwa izamuka nyuma yo kuva kuri umwe, hatangwa n’ibisobanuro by’uwanduye mushya.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, yerekana ko kuri uyu munsi hafashwe ibipimo bishya 69 ari na byo byabonetsemo umuntu umwe ufite ubwandu bw’iyi ndwara igiye kuzuza ukwezi itangajwe mu Rwanda.

Uyu muntu umwe, yatumye imibare y’abari kuvurwa igera kuri batatu (3) ivuye ku muntu umwe yariho mu minsi ibiri ishize, aho hari hasigaye umuntu umwe, ariko hirya y’ejo hashize hakaba harabonetse undi muntu umwe.

Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko ko “uwanduye mushya yabonetse nyuma y’ibipimo byafashwe aho umurwayi wa mbere yanduriye.”

Iyi mibare igaragaza ko kugeza ubu abamaze gusanganwa iyi ndwara kuva yagera mu Rwanda, ari 64 barimo uyu mushya, ikaba imaze guhitana abantu 15 ariko kuri uyu wa Kane, ikaba ntawe yahitanye.

Ni mu gihe abamaze kuyikira ari abantu 46, nabwo kuri uyu wa Kane, nta n’umwe wakize.

Nanone kandi ibipimo bimaze gufatwa byose hamwe, ni 5 074 birimo ibi 69 byafashwe ku wa Kane ari na byo byabonetsemo umuntu umwe wanduye.

Gahunda yo gutanga inkingo na yo irakomeje, yatangiriye ku bari ku ruhembe mu rugamba rwo kurwanya iyi ndwara ya Marburg, aho kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 1 302 barimo 18 bakingiwe kuri uyu wa Kane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 2 =

Previous Post

Abarimo uwabaye Minisitiri wa Siporo baherutse guhabwa inshingano babanje kunyura imbere ya Sena

Next Post

Huye: Abashumba badukanye ingeso igaragaza ko barutisha amatungo yabo ubuzima bw’abaturage

Related Posts

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

by radiotv10
14/05/2025
0

Umuturage wo mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, arasaba ubuyobozi bw’Akarere kumurenganura nyuma yo...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
14/05/2025
0

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

by radiotv10
14/05/2025
0

Bamwe mu bazi umugabo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we yibyariye akamuca umutwe, bavuga ko ashobora kuba yaramujije...

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

by radiotv10
14/05/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batagipfa kunyura mu nzira iva isantere ya Mahoko yerecyeza...

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

by radiotv10
13/05/2025
0

Umukozi w’Imana Pastor Julienne Kabanda Kabirigi uherutse gufungirwa umuryango ushingiye ku myerereye ‘Grace Room Ministries’ ayobora, yasabye abantu kuba maso...

IZIHERUKA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV
AMAHANGA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

14/05/2025
Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

14/05/2025
Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

14/05/2025
Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

14/05/2025
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

14/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Abashumba badukanye ingeso igaragaza ko barutisha amatungo yabo ubuzima bw’abaturage

Huye: Abashumba badukanye ingeso igaragaza ko barutisha amatungo yabo ubuzima bw’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.