Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe icyatumye indege yari igiye kugwa i Kigali isubira aho yari ivuye igitaraganya

radiotv10by radiotv10
18/12/2023
in MU RWANDA
0
Hasobanuwe icyatumye indege yari igiye kugwa i Kigali isubira aho yari ivuye igitaraganya
Share on FacebookShare on Twitter

Kenya Airways yasobanuye icyatumye indege yayo yari ije mu Rwanda, isubira i Nairobi itaguye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe nyuma y’uko ibigerageje kabiri byanga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na kompanyi y’indege ya Kenya, rivuga ko iki kibazo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023, ku isaaha ya saa moya na mirongo ine n’itanu (07:45’) ku isaha yo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Iri tangazo rya Kenya Airways, rivuga ko indege yayo ya “KQ 478 yari yakoze urugendo ruva Nairobi rwerecyeza i Kigali, yagize ikibazo cyo kutabasha kubona neza no guhura n’umuyaga utameze neza ngo igwe uko byari bisanzwe ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, nyuma yo kubigerageza inshuro ebyiri byanga, isabwa kugaruka i Nairobi.”

Kenya Airways ivuga ko ibi byo gusubizayo iyi ndege, byakozwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abagenzi ndetse n’abakozi b’iyi kompanyi bari bari muri iyi ndege. Iti “Indege yaje kugwa i Nairobi neza saa 09:50.”

Iyi Kompanyi y’indege ya Kenya, itangaza ko abagenzi bagizweho ingaruka n’iki kibazo, bagomba kugenda n’indege ishobora gukurikiraho.

Due to poor visibility as a result of heavy fog at Kigali International Airport, we are expecting flight delays to/from Kigali. We apologize for any inconvenience this may cause.

— RwandAir (@FlyRwandAir) December 17, 2023

Sosiyete y’Indege y’u Rwanda (RwandAir), na yo kuri iki Cyumweru yatangaje iby’iki kibazo cyabaye ku ndege ya ngenzi yayo yo muri Kenya, iboneraho kwisegura ku bagizweho ingaruka na cyo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, Kenya Airways yahise inatangaza ko ingendo ziva Nairobi zerecyeza i Kigali, zikomeje kandi ko umubare wazo wongerewe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Guinea Conakry: Haribazwa icyateye impanuka idasanzwe y’akagunguru ka peteroli kasandaye kagateza akaga

Next Post

Hari abatubwiraga ko bizatwara imyaka 30-P.Kagame yahishuye urucantege rwabayeho hatekerezwa Uruganda rw’Inkingo

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari abatubwiraga ko bizatwara imyaka 30-P.Kagame yahishuye urucantege rwabayeho hatekerezwa Uruganda rw’Inkingo

Hari abatubwiraga ko bizatwara imyaka 30-P.Kagame yahishuye urucantege rwabayeho hatekerezwa Uruganda rw’Inkingo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.