Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari abatubwiraga ko bizatwara imyaka 30-P.Kagame yahishuye urucantege rwabayeho hatekerezwa Uruganda rw’Inkingo

radiotv10by radiotv10
18/12/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Hari abatubwiraga ko bizatwara imyaka 30-P.Kagame yahishuye urucantege rwabayeho hatekerezwa Uruganda rw’Inkingo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo Umugabane wa Afurika watekerezaga umushinga wo gutangiza uruganda rukora inkingo, hari ababanje kuvuga ko kugira ngo ruboneke bizafata imyaka 30, none ubu mu mwaka umwe ruruzuye mu Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Ikigo Nyafurika gitunganya inkingo n’imiti cya BioNTech kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Paul Kagame yavuze ko kubaka iki gikorwa no kugishyiraho, byakozwe ku rwego ruhanitse nk’urw’izindi nganda zo ku Isi hose.

Ati “Benshi mu bakozi ni abo muri Afurika, barimo Abayobozi Bakuru bakurikiranye imyubakire ndetse n’abubatsi bo muri Nigeria. Ireme ryacyo ni kimwe n’iry’ibyo mushobora gusanga ahandi hose.”

Yagarutse ku busumbane mu gusaranganya inkingo bwagaragaye ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kubonerwa urukingo, bwazahaje Umubagabe wa Afurika.

Ati “Twisanze tujya gukomanga ahantu hose, dusaba inkingo kandi ikibazo cyariho ntabwo cyari icyo kwihanganirwa. Hanyuma Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, twishyize hamwe twiyemeza gushyiraho uruganda ruzatuma tutazongera kuba mu bihe nk’ibyo ukundi.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko aho ari ho haturutse igitekerezo cyo kuba u Rwanda, Senegal, Afurika y’Epfo na Ghana, biba Ibihugu bya mbere byo gukorerwamo igerageza ryo gutanganyirizwamo inkingo, ndetse n’ibindi Bihugu bikagenda bibyiyungaho, bigatuma ubufatanye butanga umusaruro ushimishije.

Yavuze ko muri urwo rugendo hanatekerejwe gushyiraho Ishami ry’Ikigo Nyafurika cy’imiti, kizaba gifite icyicaro i Kigali mu Rwanda.

Yagarutse ku bwoko bw’inkingo zizajya zitunganywa n’iki kigo, avuga ko bukoranye ikoranabuhanga rihanitse rya mRNA, avuga ko ubwo ryatangizwaga, byavugwaga ko ridashobora gukandagira muri Afurika ku buryo byatumaga urwego rw’ubuvuzi bwa Afurika, rukomeza guhora n’imbogamizi.

Ati “Nyuma ubwo twatangiraga urugendo rwo gukora inkingo ku Mugabane wacu, hari abatubwiraga ko bishobora kuzafata nibura imyaka 30 ariko byose byari ibinyoma, ni ibintu bishoboka, kandi impamvu yo kugira ngo bishoboke, ni n’uko ari ngombwa.”

Imirimo yo kubaka uru ruganda, yatangijwe muri Kamena umwaka ushize wa 2022, mu muhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo; Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Prof Dr Uğur Şahin; Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, ndetse n’Umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima,  Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Yavuze ko ubufatanye bwa BioNtech na Afurika, bwagaragaje ko ikoranabuhanga mu gukora inkingo, ryagera ahantu hose ntawe risubije inyuma.

Ati “Ariko ntitwari kugera kuri iki gikorwa hatabayeho ubufatanye bwagutse. Habayeho kubyumvikanisha mu buryo bwihuse, kandi Isi yiyemeza gushyigikira umuhate wa Afurika.”

By’umwihariko yaboneyeho gushimira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wabaye hafi iki gikorwa mu kugitera inkunga ku bufatanye bwa BioNtech, by’umwihariko ukaba warafashije u Rwanda mu kubaka ubushobozi mu bijyanye n’amategeko, amahugurwa n’ubumenyi ndetse no mu bushakashatsi.

N’ibihugu binyuranye byiyemeje gushyigikira u Rwanda muri uyu mushinga, by’umwihariko u Budage ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, barushyigikiye mu buryo bunyuranye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 18 =

Previous Post

Hasobanuwe icyatumye indege yari igiye kugwa i Kigali isubira aho yari ivuye igitaraganya

Next Post

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare 700 barimo abo mu cyiciro cy’Abajenerali 21

Related Posts

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

by radiotv10
08/07/2025
0

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo bise ‘Shimwa Paul’ uherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa by’iterambere...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

IZIHERUKA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano
MU RWANDA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare 700 barimo abo mu cyiciro cy’Abajenerali 21

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare 700 barimo abo mu cyiciro cy’Abajenerali 21

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.